Umuraperi Gatsinzi Emery wamamaye muri muzika ku izina rya Riderman yahishuye izingiro rituma abaraperi bamwe na bamwe bo mu Rwanda bakura nk’isabune aho kugira ngo batere imbere ugereranyije n’abaririmbyi b’izindi njyana.

Riderman yahishuye izingiro ryo kudindira kw’abaraperi bo mu Rwanda

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa kane tariki ya 27 Ukuboza 2018 mu kiganiro abashinzwe gutegura East African Party bagiranye n’itangazamakuru kuri Hoteli ya Park Inn mu Kiyovu.


Riderman yabajijwe uko abibona kuba ariwe muraperi ugiye kuririmba muri East African Party kandi nyamara mu myaka yashize abaririmba Hip Hop bari bayoboye mu bitaramo hafi ya byose byaberaga mu Rwanda.

Aha yasubije itangazamakuru agira ati “Kuba abaraperi badatera imbere nuko itangazamakuru ridakina indirimbo zabo kuma Radio na Televiziyo. Bamwe mu baraperi bo mu Rwanda barafungwa gusa sicyo cyaba impamvu yo kudindira kwabo. Dufatiye urugero hanze, Meek Mill arafungwa yagaruka agasanga aracyafite ijambo muri Muzika kuko indirimbo ze zakomejwe gukinwa. Itangazamakuru rigomba gukora ibishoboka rigakina indirimbo z’abaraperi kuko nibwo injyana izatera imbere.”

Kuba abanyamakuru ngo badakina Hip Hop, Riderman asanga aricyo kidindiza abaraperi
Kuba abanyamakuru ngo badakina Hip Hop, Riderman aricyo kidindiza abaraperi

Riderman kandi yijeje abazitabira igitaramo cya East African Party ko bazaryoherwa n’umuziki w’umwimerere, cyane ko azakorana n’abahanzi bafite igikundiro mu Rwanda aribo Meddy, Bruce Melody, Social Mulla ndetse na Yvan Buravan.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU