Umunyeshuri wiga muri Kaminuza imwe yo mu Karere ka Rubavu yavuze uburyo hari umwarimu umwigisha wamusabye ruswa y’igitsina kugira ngo amuhe amanota abiri yaburaga ngo agire ½ cy’ayari akenewe.

ruswa y’igitsina kugirango amuhe amanota abiri

Uyu munyeshuri utifuje ko amazina ye ashyirwa mu itangazamakuru ni umwe mu batanga ubuhamya kuri ruswa ivugwa mu mashuri.

Ati “Naramubwiye nti dore ndabura amanota abiri kugira ngo ngire ½ wampaye amahirwe nkongera ngakora? Arambwira ngo kugira ngo ampe ayo manota ni uko twararana, ati ndanakuzuririza niba ubishaka, ariko njye ndabyanga.”


Si muri za kaminuza gusa kuko iyi ruswa ishingiye ku gitsina ivugwa no mu zindi nzego zo mu Karere ka Rubavu kugeza no mu nzego z’ibanze.

Hari umuturage wagize ati “Umuyobozi w’umudugudu nagiye kumusaba ngo ashyire mu cyiciro njye mfata shisha kibondo (ifu y’igikoma) arabyanga ngo tubanze turyamane.”

Umuyobozi wa Transparency International, Ishami ry’u Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yishimira ko itegeko rihana icyaha cya ruswa ryavuguruwe, ku buryo umuturage yemerewe kujyana ibimenyetso mu bugenzacyaha bikemerwa.

Ati “Turashishikariza abantu kujya begeranya ibyo bimenyetso bakabishyikiriza urwego rw’ubugenzacyaha.”

Ku rundi ruhande ariko hari n’abagore ndetse n’abakobwa bashyirwa mu majwi n’abagabo ko bashaka kubagusha mu mutego wo gukora imibibonano mpuzabitsina bakeneyeho serivisi.

Ubushakashatsi bwakozwe na Transparency International Rwanda, bwerekana ko ku rwego rw’igihugu, abagore 8% batse abagabo ruswa ishingiye ku gitsina mu gihe abagabo batse abagore ruswa ishingiye ku gitsina ari abarenga 68%.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU