Rwabugiri Omar wa Mukura vs aratanga ikizere ku bafana b’ikipe ya Mukura vs,  avuga ko umukino ubanza wabasigiye amasomo, niyo mpamvu bagomba kuwutsinda.

Rwabugiri Omar aratanga ikizere ku bafana b’ikipe ya Mukura vs

Ibi arabivuga mu gihe iyi kipe bazakina Free States Stars i Tariki 05 Ukuboza 2018 kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye, mu mukino ubanza warangiye ari 0-0.

Rwabugiri Omar Ati “Ikipe yari iwabo, Twarwanaga no kudatsindwa igitego iwabo, twugarira. Abakinnyi bagenzi bange twaraganiriye bambwira ko bavuyemo barushye cyane. Ikibuga ni kiza ariko cyaratugoye kuko cyari kimeze nko gukinira kuri Matela cyarabakuruye. Bwari bwa bwatsi bwa kimeza burebure ku buryo byari bigoye.

Uyu munyezamu akomeza avuga ko ariko kuba bararushije Free States Stars bitanga ikizere ko bashobora kuyisezerera imbere y’abafana babo cyane ko banavumbuye aho ifite imbaraga nke n’aho ikomeye cyane.

Ati “Imbaraga ziriya kipe twamaze kuzimenya, twagiye tutabazi, ubu twamaze kumenya ahari imbaraga zabo nyinshi n’inke. Niba twarabonye amahirwe ya yandi ya nyuma turi hanze, mu rugo byagenda gute ?, bakinisha impande zabo, ba bandi basatira bagatera imipira miremire kuri rutahizamu wabo wo hagati muremure, ari nawe ukinira ku mitwe. Naho ubundi nta kindi kidasanzwe.”

Nkomezi Alexis, visi kapiteni wa Mukura nawe ahamya ko umukino bakinnye ubanza hanze utanga ikizere cyo kuzitwara neza imbere y’abafana babo.

Ati “Ni ikipe nziza irimo abakinnyi bakuze, bafite ubunararibonye badakinira ku gitutu, isaha n’isaha bakubonamo igitego uhagaze nabi. Ni ikipe yo kwitondera. Ariko niba twarabarushije amahirwe y’imbere y’izamu iwabo, numva nge dufite ikizere cyo kuzabasezerera mu rugo imbere y’abafana bacu. Biradusaba kwirinda gutsindwa igitego”.

Mukura nisezerera Free States Stars izahura na Al Hilal Obeid yo muri Sudani mu kiciro gikurikiraho.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU