Ku i Tariki 2 ukuboza 2018 kuri Light Hills Church Kimironko Rwanda Samaritan choice, izasangira noheli n’umwaka mushya wa 2019 n’ abana batishoboye  ndetse n’ababyeyi babo ifasha.

Rwanda Samaritan choice irasangiye umwaka n'abana n'ababyeyi babo ifasha

Rwanda Samaritan choice ni itsinda rigizwe n’ingeri z’abantu batandukanye bafite umutima w’impuhwe n’uwo gufasha ababaye. Iri tsinda ryatangiye gukora mu mwaka wa 2009 risura abarwayi mu bitaro bya CHIK biherereye mu karere ka Nyarugenge, mu mwaka wa 2010 nibwo iri tsinda ryatangiye gukora ku mugaragaro ndetse rimaze no kwaguka ritangira gufasha abana bafite imiryango itishoboye.

Rwanda Samaritan choice yasangiye umwaka n'abana n'ababyeyi babo ifasha
Uba ari umunsi w’ibyishimo ku bana n’abayeyi babo

Guhera mu mwaka wa 2010 itsinda rya Rwanda Samaritan choice nibwo ryatangiye igikorwa cyo kuzajya bategura umunsi mukuru wo gusangira n’abo bana bafite imiryango itishoboye, mu rwego rwo ku bagenera impano za Noheli n’umwaka mushya.

Iki gikorwa kizitabirwa n’abanyamuryango batandukanye b’itsnda rya Rwanda Samaritan choice ndetse n’inshuti zaryo, abayobozi ba Rwanda Samaritan choice, Abahanzi batandukanye ndetse n’abanyamuryango ba Rwanda Samaritan choice batuye mu mahanga baje kwifatanya n’abana kwishimira Noheli nziza n’umwaka mushya wa 2019.

Rwanda Samaritan choice yasangiye umwaka n'abana n'ababyeyi babo ifasha
Umwaka ushize iki gikorwa cyabereye mu karere ka Nyamata

Umuyobozi w’itsinda rya Rwanda Samaritan Choice Mm Mutoni Carine Vanessa aganira n’umunyamakuru wa Touchrwanda.com yavuze ko igikorwa bakigeze kure bitegura gusangira umwaka musha na Noheli n’abana.

Rwanda Samaritan choice irasangiye umwaka n'abana n'ababyeyi babo ifasha
Rwanda Samaritan Choice izafatanya n’umuhanzi Guy Badibanga gutaranira abana

Muri iki gikorwa kizabera ku Kimironko hafiya ya Sitade AMAHORO, biteganyijwe ko abana bazataramirwa mu gitondo guhera saa 10h00-12h30, kuri Light Hills Church Kimironko, nyuma guhera saa 14h00-18h00 habeho gusangira no gusabana nabo.

Rwanda Samaritan choice yasangiye umwaka n'abana n'ababyeyi babo ifasha

Umuyobozi mu kuru wa Rwanda Samaritan Choice Mm Mutoni Carine Vanessa arifuriza Abanyarwanda bose, umwaka mushya muhire na Noheri nziza bya 2019.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU