Uruganda rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, SKOL Brewery Limited Rwanda rwinjiye mu bufatanye n’ikipe ikomeye ya Arsenal FC, mu gihe iyo kipe ikomeje kwagura izina ryayo mu bihugu bitandukanye bya Afurika mu myaka ibiri n’igice iri imbere.

SKOL Brewery Limited Rwanda mu bufatanye na Arsenal FC buzagirira akamaro amakipe arimo Rayon Sports

SKOL Brewery Limited Rwanda isanzwe ari umuterankunga w’amakipe arimo Rayon Sports yo mu Rwanda, ayo makipe akazungukira mu bufatanye na Arsenal.

Itangazo Arsenal yasohoye rigira riti: “SKOL Brewery Limited Rwanda isanzwe itera inkunga amakipe atandukanye mu karere, ubu bufatanye bukazatuma abakozi ba Arsenal batanga ubufasha mu by’ubumenyi bw’umupira w’amaguru n’inama zafasha mu iterambere ry’ayo makipe.”

“Tuzajya duha amakipe y’umupira w’amaguru afashwa na SKOL Brewery Limited Rwanda, amahirwe yo gukora ingendo i London gusura Emirates Stadium anahabwe imyitozo n’abatoza ba Arsenal. SKOL Brewery Limited Rwanda na Arsenal bazanategura amahugurwa hagamijwe guteza imbere umupira w’amaguru mu bakiri bato.”


Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Arsenal, Peter Silverstone yavuze ko bashimishijwe cyane no gufatanya na SKOL Brewery Limited Rwanda.

Ati: “Ubu bufatanye ni umusaruro w’imikoranire n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere ndetse burashimangira ubufatanye bwacu na Afurika. Dufite hafi miliyoni 90 z’abafana muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, ndetse turifuza kugera ku bafana benshi muri aka gace ari nako dusangira ubumenyi n’ubunararibonye, duteza imbere gahunda z’amahugurwa tunafasha SKOL Brewery Limited Rwanda kubaka ubucuruzi bwayo.”

Ku ruhande rwa SKOL Brewery Limited Rwanda, yo izamenyekanisha ubu bufatanye binyuze mu kwamamaza bica kuri za televiziyo, gukora amacupa ya Skol yihariye kuri ubu bufatanye no gufasha abafana gutsindira amatike yo kujya kureba Arsenal no gutsindira ibicuruzwa by’iyi kipe.

Abafana kandi bazajya babasha kwitabira ibikorwa byo kwerekana imikino ya Arsenal no kujya mu ishyirahamwe ry’abakunzi ba Arsenal.

Umuyobozi Mukuru wa SKOL Brewery Limited Rwanda, Ivan Wulffaert, yavuze ko bashimishijwe n’ubu bufatanye, aho yagize ati: “Dufata igikorwa nk’iki nk’uburyo bwo kurushaho kugeza ibyiza ku bakiliya bacu. Twishimiye cyane kandi dutewe ishema no gufatanya na Arsenal FC kuko tubona ko Arsenal ari ikipe nziza kandi ifite umukino mwiza mu kibuga.”


Muri Gicurasi nibwo Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyinjiye mu bufatanye bw’imyaka itatu na Arsenal FC, aho yambara ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso ku ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y’abagore.

Ubu bufatanye bwa Arsenal na SKOL Brewery Limited Rwanda ni ubufatanye buherekejwe n’ibindi bikorwa bigamije guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU