Nkuko rimwe na rimwe mubimenyereye, tubagezaho udukuru tubafasha kuruhuka no kwisanzura ugaseka utitangiriye itama, Ngaho rero soma wisekere n’izi byendagusetsa twaguhitiyemo.

Soma wisekere n'izi byendagusetsa z'agatangaza

1. Joriji n’umukiristu cyane

Pasteur yabwiye abachristu be ati; buri wese abwire uwo
bicaranye ati; uri mwiza! ubwo joriji yari yicaranye n’umukobwa
mubi arahindukira aramureba ahita asohoka, Pasteur
aramubaza ati ko usohotse? Joriji nawe ati “nanze kubeshya
ndi mu nzu y’Imana.”

2. Uyu mwana n inyaryenge.

Papa wa BAKAME yabajije umwana we ati “ko ukubagana
cyane wumva uzaba iki?” BAKAME aramusubiza ati “njyewe
numva nzaba IMBWA”  Nuko Papa we amubaza impamvu
yumva azaba imbwa. BAKAME aramusubiza ati “impamvu ya
mbere nuko Imana irebera imbwa idahumbya, iya, kabiri Ibyago
bigwira abagabo IMBWA zigaramiye, iya Gatatu nuko Abagabo
barya Imbwa zikishyura. Urumva rero nzajya nkwishyurira Papa.

3. Ndabyemeye indirimbo y’igihugu irubahwa koko

Umunsi umwe famille yari imaze gufungura umugabo
ashaka kujya mu bwiherero, ariko yari afite ikibazo cyo munda
yakundaga gitinda mu bwiherero ni uko umugore amuha
akaradio ngo atarambirwa ni uko avuye yo umugore
aramubaza ati “ese byagenze neza?” umugabo ati “wahora niki,
uzi ibyo baba shenzi bankoreye bashyizemo indirimbo y’igihugu
ubu nitumye mpagaze.”


4. Mbega umugore…!

Umugabo yaguze sim card nshya kugira ngo akorere
surprise umugore, asiga umugore muri Chambre ajya mu Salo.
umugabo ahamagara umugore akoresheje ya number nshya ”
hello Chou” umugore asubiza akebaguza avuga ijwi ryo hasi ati
“kupa ndaguhamagara mu kanya, umushenzi ari mu salon
atanyumva.”

5. Nyumvira uyu mumotari pe….!

Umumotari yiriwe akora nuko ataha ananiwe ageze mu rugo
ajya muri douche hashize umwanya asohokamo yiruka
avuzinduru, abaturanyi barahurura batabaye nuko bara mubaza
bâti bigenze bite ko wambaye ubusa? nuko arabasubiza
ati: “iriya douche irimo amagini, ndi kwitera amazi ntagere ku
mutwe”, barebye basaga yambayae casque n’akanoza suku.

Hahaaaaa! Soma wisekere? Ni iyihe muri izi yatumye utembagara?

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU