Mu gihugu cya Sudani imbuga za internet za guverinoma zisaga 200  zahagaritswe n’agatsiko k’abantu batazwi mu rwego rwo kwihimura ku bugizi bwa nabi guverinoma yakoreye abigaragambya.

Sudani: Imbuga za guverinoma zisaga 200 zafunzwe n'impirimbanyi

Biravugwa ko imbuga z’ingenzi za guverinoma, iz’uturere n’intara ndetse n’iz’ibigo bitandukanye bya leta mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu zitari zirimo gufunguka ndetse mu ijoro ryakeye byari bikabije.


Itsinda ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ryitwa ‘Sudan Change Now’ rikaba rivuga ko mu mbuga zahagaritswe harimo n’izatangaga serivisi za guverinoma z’uburyo bwo kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga.

Sudani: Imbuga za internet za guverinoma zisaga 200 zafunzwe n'impirimbanyi

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’agatsiko kabashije gufunga izi mbuga, rivuga ko ibi byakozwe kubera ko hari ikintu kitari kugenda neza na gato muri guverinoma ya Sudani. Bati: “Ntidushobora kwihanganira akarengane, ubusumbane no guhakana uburenganzira bw’abaturage.”

Iri tsinda rikaba ryavuze ko ibi ryakoreye Guverinoma ya Sudani bije bikurikira raporo nyinshi za facebook, Whatsapp n’izindi mbuga nkoranyambaga nazo zahagaritswe kubera imyigaragambyo yamagana guverinoma nk’uko iyi nkuru dukesha Africatimes ikomeza ivuga.

Abigaragambya muri Sudani bakomeje kwigabiza imihanda basaba iherezo ry’ubutegetsi bwa Perezida Omar Al-Bashir, aho kuri iki Cyumweru gishize bateye ingoro ya perezida. Byibuze abantu 37 bari maze kwicwa n’abashinzwe umutekano kuri uyu wa Mbere ushize nk’uko byemezwa na Amnesty International.

Iri tsinda mu kwihimura kuri guverinoma ngo rikaba ryarafunze imbuga zayo zigera kuri 260 rivuga ko Guverinoma irimo irabuza uburenganzira bwo gutangaza icyo umuntu ashaka, ndetse irimo iragenzura uko internet ikoreshwa, bakavuga ko leta irimo irahana abaturage ibaziza ibitekerezo byabo.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU