Twagirayezu Wenceslas wabaga mu gihugu cya Denmark yashyikirijwe Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, akaba yoherejwe mu Rwanda ngo aburanishwe ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi n’ibyibasiye inyoko muntu akurikiranyweho.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwashyikirijwe Twagirayezu Wenceslas ukekwaho ibyaha bya Jenoside

Twagirayezu Wenceslas wagejejwe ku kibuga cy’indege mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ukuboza 2018, yahise yambikwa amapingu ajyanwa gucumbikirwa ngo atangire kuburanishwa afunzwe, biteganyijwe ko azagezwa vuba imbere y’ubutabera mu rugereko rwihariye rw’ibyaha mpuzamahanga mu rukiko rukuru rw’u Rwanda, yoherejwe mu Rwanda nyuma y’icyemezo cyafashwe n’urukiko rwa Denmark rwanzuye ko agomba koherezwa mu Rwanda kugirango akurikiranwe.

Twagirayezu Wenceslas, mwene Semugeshi Nassan na Ntawukazi Rose, yavutse mu mwaka w’1967, aho yavukiye ubu hakaba ari mu mudugudu wa Rubikoro, mu kagari ka Gacurabwenge ko mu murenge wa Rwerere mu karere ka Rubavu, mu cyahoze ari komine Rwerere yari muri Perefegitura ya Gisenyi.

Twagirayezu Wenceslas yari perezida w’ishyaka CDR mu cyahoze ari segiteri Gacurabwenge, akaba yari n’umwarimu ku kigo cy’amashuri abanza cya Majyambere cyo mu cyahoze ari segiteri Busasamana. Nyuma ya Jenoside, yari yarahungiye mu gihugu cya Denmark.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwashyikirijwe Twagirayezu Wenceslas ukekwaho ibyaha bya Jenoside

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwashyikirijwe Twagirayezu Wenceslas ukekwaho ibyaha bya Jenoside

Twagirayezu Wenceslas akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibyasiye inyoko muntu, birimo kuba yaritabiriye ibikorwa by’ubwicanyi bwahitanye imbaga mu cyahoze ari komine Rwerere, nko muri Paruwasi ya Busasamana basaga 3000 bahungiye hanyuma abarenga 1000 bakahicirwa.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwashyikirijwe Twagirayezu Wenceslas ukekwaho ibyaha bya Jenoside

Hari kandi ibikorwa by’ubwicanyi byabereye muri Kaminuza ya Mudende no muri Institut St Fidele aho abatutsi benshi bagiye gushaka ubuhungiro bagapakirwa mu modoka bakajyanwa kwicirwa ku Nyundo.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwashyikirijwe Twagirayezu Wenceslas ukekwaho ibyaha bya Jenoside
Twagirayezu Wenceslas yagejejwe ku kibuga cy’indege ahita ajya gucumbikirwa ngo akurikiranwe afunzwe

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU