Ku wa 2 Ukuboza 2018 nibwo Ikinyamakuru Isimbi cyasohoye inkuru y’abageni bakoze ubukwe bambaye kamambiri kubera ubukene ndengakamere maze abanyampuhwe mu bice bitandukanye by’isi batangira gufata ingamba.

Basezeranye bambaye kamambiri

Umunyamakuru wa Isimbi yasuye umuryango witegura gusezerana imbere y’Imana ugizwe na Ndahimana Narcisse na Mutuyemariya Concilie bari baherutse gusezerana imbere y’amategeko i Shyogwe mu Karere ka Muhanga, mu buhamya bwatanze naba bageni bavuze ko bambaye kamambiri kubera kuburanirwa kugeza ubwo batigeze bagira n’umwanya na muto wo kwiyakira.

Yari inkuru iteye agahinda, ikiniga, kwibaza no gugwa mu kantu kuri banshi kugeza ubwo batangiye gushinga amahuriro kuri Whatsapp batangira kwegeranya inkunga yo gufasha uyu muryango,umuhanzi Danny Vumbi ni umwe mubari kwegeranya amafaranga yo gufasha abinyujije mu ihuriro ryo kuri Whatsapp.

Ubuvugizi bwa Isimbi bwitezweho guhindura ubuzima bw'abageni bambaye kamambiri.Abagiraneza bakomeje kwegeranya inkunga yo gushyigikira Ndahimana na Concilie

Hari Amakuru avuga ko ubuyobozi bw’ibanze buri gushakira uburyo Ndahimana ngo ajye kwivuza indwara ya goutte na Asima mu bitaro bya kaminuza CHUK. Ubuyobozi kandi burashishikariza abarimo kwegeranya inkunga kubimenyesha mbere yo kwisuka mu rugo rwaba bageni.

Menya byinshi ku nkuru y’abageni bambaye kamambiri ku munsi w’ubukwe.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU