Depite Azzai Mahamat Hassan, Umudepite muri Tchad yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kurongora umukobwa uri munsi y’imyaka 18, akamugira umugore we.

Umudepite yahamwe n'icyaha cyo kurongora umukobwa uri munsi y’imyaka 18

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Urukiko rwisumbuye rwa N’Djamena, rwakatiye igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu miliyoni y’ama CFA (hafi miliyoni amayero 1.500 ), Depite Azzai Mahamat Hassan azira kurongora umukobwa uri munsi y’imyaka 18.


VOA dukesha iyi nkuru yavuze ko Azzai Mahamat Hassan, yashijwaga ko mu Ugushyingo 2018, yarongoye umukobwa witwa Mahamat Tahir, uri munsi y’imyaka 18 y’amavuko.

Mu ntangiriro z’Ukuboza 2018 nibwo imyaka y’uyu mukobwa yateje impaka, urukiko rutegeka ko abaganga basuzuma igihe yavukiye, dore ko abunganira depite Azzai Mahamat Hassan, bahamyaga ko afite imyaka 19 y’amavuko bashingiye ku cyemezo cy’amavuko gihimbano.

Umunyamabanga wa Komine Nokou watanze icyemezo cy’amavuko cy’uyu mukobwa kitari cyo, nawe yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ry’ibihumbi 200.000 by’ama CFA.

Mahamat Tahir Kelley, Se w’uyu mukobwa wafashwe nk’umufatanyacyaha, agashyingira umwana we utarageza imyaka y’ubukure, yahamwe n’icyaha cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano, akaba yakatiwe igifungo cy’amezi atandatu hamwe n’ihazabu y’ama CFA ibihumbi 250.

Abunganira Depite Azzai Mahamat Hassan, bakaba bavuze ko bazajuririra icyemezo cy’urukiko.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU