Mu Buhindi umugabo witwa Sanjay Prasad yafatiwe kuri station ya gari ya moshi afite umufuka urimo amagufwa 50 y’abantu arimo uduhanga 16, ayajyanye mu Bushinwa kuyagurisha.

Sanjay Prasad

Uyu mugabo yafatiwe ahitwa Bihar afite umufuka wuzuye amagufwa y’abantu bapfuye (skeleton) mu mizigo ye niko kumusaka basanga afite amagufa 34 asanzwe ndetse n’uduhanga 16.


Polisi yamenye ko amagufa y’abapfuye mu Bushinwa ari imari ikomeye kuko asigaye agurwa n’abanyeshuli bo muri iki gihugu biga ibijyanye n’ubuvuzi.

Nkuko ikinyamakuru Dailymail cyabitangaje, uyu mugabo yafatiwe kuri station yitwa Chhapra iherereye mu karere ka Saran mu ntara ya Birar ihana umupaka na Nepal, ahita afungwa.

Abapolisi bavuze ko uyu mugabo yari umucuruzi ukomeye w’ amagufwa y’abantu bapfuye kuko ariwe uyagemurira ubwami bwa Himalaya ndetse yifuzaga kuyambutsa magendu ayanyujije mu bwami bw’aba Budisite bwa Bhutan akayageza mu Bushinwa.

amagufwa

Polisi yemeje ko igiye gukora iperereza kugira ngo imenye abantu bose bakoranaga n’uyu mugabo kugira ngo bafungwe.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU