Missouri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, polisi yataye muri yombi umugore w’ imyaka 43 wahekenye igitsina cy’ umugabo we amushinja kumuca icyuma.

Umugore yahekenye igitsina cy’ umugabo amushinja kumuca icyuma

Christina Palmer Anderson, ubwo yabazwaga na polisi yavuze ko umugambi wo kugirira nabi umugabo we yari awumaranye igihe kuva yafatira mu cyuho umugabo asoma igitsina cy’ undi mugore.


Christina yavuze ko yafashe icyumweru cyo gutyaza amenyo ye akoresheje akuma gatyaza ibyuma, hanyuma aryoshyaryoshya umugabo we bajya ku buriri nk’ abagiye gutera akabariro, yadukira ubugabo arabuhekenya. Amaze gukora ibi yasize umugabo we avirirana ajya mu kindi cyumba kwihishayo anywa ibiyobyabwenge.

World Daily News Report yatangaje ko uyu mugabo John Maurice Anderson yahamagaye imbangukiragutabara ayibwira ibibaye, izana na polisi we ahita agwa muri koma.

Jon Belmar, umupolisi uri mu batabaye yavuze ko basanze uyu mugabo w’ imyaka 47 yambaye ubusa yataye ubwenge. Naho Madamu Anderson arimo gukororera mu kindi cyumba aho yanyweraga ibiyobyabwenge, imyenda ye yuzuyeho amaraso.

Umugore yahekenye igitsina cy’ umugabo amushinja kumuca icyuma

Uyu mugabo yahise ajyanwa ku bitaro bya St Louis University. Christina Anderson yahise atabwa muri yombi akurikiranyweho ihohoterwa ryo mu ngo riri ku rwego rwa mbere, kugerageza kwica no gutunga no gukoresha ibiyobyabwenge.

Nubwo Anderson akiri muri koma abaganga babwiye itangazamakuru ko azakira gusa ngo imyanya ye y’ ibanga yarangiritse cyane ku buryo ikeneye kubagwa.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU