Ni ku nshuro ya gatandatu hagiye kubaho itangwa ry’ ibihembo bya Groove Awards Rwanda aho bahemba abahanzi n’abandi bakoze neza mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana, aho uyu mwaka biyongereye.

Umuhanzi Divency Vincent uririmba indirimbo zihimbaza Imana yashyizwe mu bazahatanira Groove awards Rwanda 2018
Umuhanzi Divency Vincent

Ku itariki ya 01/12/2018 nibwo habaye igikorwa cyo kwemeza abazahatanira ibi bihembo bya Groove awards Rwanda 2018

Ibi bihembo bya Groove awards bitangwa mu Rwanda no mugihugu cya Kenya ho ikaba yarashinzeyo imizi cyane. Kurubu umuhanzi umenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Divency Vincent yatoranyijwe mu bazahatanira ibihembo bya Groove awards Rwanda 2018 nk’umuhanzi wakoze cyane kandi akanitwara neza mu ruganda rw’abahanzi bakora indirimbo zo guhimbaza Imana.

Umuhanzi Divency Vincent uririmba indirimbo zihimbaza Imana yashyizwe mu bazahatanira Groove awards Rwanda 2018
Yatorewe kujya muri Groove award.

Uyu musore rero akaba ari mu cyiciro cya “Upcountry artist of the year” (umuhanzi ukorera umuziki hanze ya Kigali) kuko ubusanzwe akaba mu karere ka Muhanga

Twabibutsa ko Divency ari umwe mu bahanzi basohoye indirimbo nyinshi kandi nziza uyu mwaka wa 2018 zitandukanye harimo : “Ishimwe ryawe ” yakoranye n’umuhanzikazi ubarizwa mu gihugu cya Malawi , “Urugo ruhire” ikoreshwa mu bukwe bwa gikristo , yakoze iyitwa “Mfite icyizere” ndetse yasohoye n’amashusho y’indirimbo yitwa “Ni wowe”

Nkuko byemezwa n’abashinzwe Groove awards Rwanda, hatoranyijwe abahanzi bagendeye kubikorwa byakozwe hagati ya 01/10/2017 kugeza mukwa 10 muri uyu mwaka Wa 2018. Izi ndirimbo za Divency Vincent zikaba zarasohotse hagati muri icyo gihe.

Mu kiganiro Touchrwanda.com yagiranye na Divency Twamubajije uko yacyiriye kuba yarabaye nominated muri Groove awards Rwanda yavuzeko byamunejeje cyane ndetse bimutera no gushima Uwiteka kubw’indi ntambwe imuteje.

Umuhanzi Divency Vincent uririmba indirimbo zihimbaza Imana yashyizwe mu bazahatanira Groove awards Rwanda 2018

Twamubajije uko yiteze ibizava mu kanama nkemuramaka yavuzeko yumva abafitiye icyizere kuko abaziho ubunararibonye n’ubushishozi mubyo bakora rero yizeyeko igikombe kizahabwa ugikwiriye, abivuga agira muri ayamagambo ati: “Mwuka wera azabafasha gukora igikwiye kandi ndumva nizeye ko ibikorwa nakoze byampesha amahirwe yo kuba uwa mbere ,kandi niba Uwiteka yarateganyijeko arinjye uzahembwa ntakabuza bizaba kuko ntacyibasha kurogoya umugambi w’Uwiteka.”

Umuhanzi Divency Vincent uririmba indirimbo zihimbaza Imana yashyizwe mu bazahatanira Groove awards Rwanda 2018
Arabasaba amasengesho ngoazegukane iri rushanwa

Ubusanzwe uyu musore n’ingaraga akaba atuye mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU