Umuhanzi ukomeje kwigarurira imitima ya benshi, Byiringiro Samuel uzwi nka Eesam yatunguranye mu mashusho AHO yakomoje ku mukobwa yihebeye maze ageza ku bakunzi be indirimbo nshya mu majwi no mu mashusho, indirimbo yise ‘Wowe Gusa’.

Umuhanzi Eesam yatunguranye mu mashusho y'indirimbo ye nshya yise Wowe Gusa

Eesam n’umusore urimo kwerekana imbaraga n’ubuhanga mu muziki nyarwanda, benshi bakaba bamuzi mu ndirimbo nka Make Me Super Star, Ubuziraherezo, Unyibagiza Abandi, Si Ayabo, Windiza yakoranye na Mico The Best, Ibitendo yakoranye na Mr Kagame n’izindi nyinshi.

Eesam akaba akomeje guhamiriza abakunzi be imbaraga n’ubuhanga mu bihangano bye, aho yabazaniye indirimbo nziza cyane mu majwi no mu mashusho yitwa ‘Wowe Gusa’, ivuga uburyo mu mpano zose yahawe nta nimwe yaruta umukobwa watumye amukunda akaba yaramwihebeye.

Umuhanzi Eesam yatunguranye mu mashusho y'indirimbo ye nshya yise Wowe Gusa

Muri iyi ndirimbo, Eesam yatunguranye mu mashusho aryoheye amaso ndetse n’amajwi aryoheye amatwi akanyura uri kuyumva, aho aba ataka uyu mukobwa amwumvisha ko yatumye amukukunda, ko nta wundi yigeze abona nka we.

Umuhanzi Eesam yatunguranye mu mashusho y'indirimbo ye nshya yise Wowe Gusa

Iyi ndirimbo yakorewe mu nzu itunganya imiziki ya Touch Entertainment ari naho Eesam asanzwe abarizwa, ikaba yarakozwe na Producer TrackSlayer nawe uhagaze bwuma mu muziki. Amashusho y’iyi ndirimbo akaba yarakozwe na AB Godwin.

Umuhanzi Eesam yatunguranye mu mashusho y'indirimbo ye nshya yise Wowe Gusa

REBA HANO AMASHUSHO YA NIWOWE GUSA BY EESAM:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU