Umuhanzi Tuyishimire Joshua uzwi nka Jay Polly mu muziki Nyarwanda uheruka gukatirwa amezi 5 y’igifungo agiye gufungurwa.

Umuhanzi Jay Polly arafungurwa yakirwe nku mwami wa Hip hop

Nyuma yo gukatirwa n’urukiko igihano cy’amezi  atanu, Jay Polly arasoza igihano cye, ku wa Gatanu i tariki 28 Ukuboza 2018, ariko kubera imwe mu mirimo na gahunda za gereza n’urukigo bigomba ku nozwa neza, Jay Polly biteganyijwe ko azasohoka muri Gereza ku wa kabiri i Tariki 01 Mutarama 2019.


Tariki ya 04 Kanama 2018 nibwo Jay Polly yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we Sharifa babana agamukomereka.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, Ku wa Gatanu Tariki ya 24 Kanama 2018 nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwafashe umwanzuro wo gukatira Jay Polly amezi atanu ari mu buroko, nyuma yo kwemera ibyaha yaregwaga aka nagisabira imbabazi.

Umuhanzi Jay Polly arafungurwa yakirwa nku mwami wa Hip hop
Tariki ya 04 Kanama 2018 nibwo Jay Polly yatawe muri yombi

Amwe mu makuru agera kuri Touchrwanda.com dukesha umwe mu bari gutegura kwakira  Jay Pally, avuga ko hari uburyo budasanzwe buri gutegurwa, bwo kwakira Jay Polly ku bavandimwe be, inshuti, abafana n’abakunzi bu muziki Nyarwanda muri rusange.

Kandi bishoboka ko Jay Polly ashobora ku ririmba muri bimwe mu bitaramo bikomeye biri gutegurwa hano mu Rwanda kuri iyo tariki azasohokeraho.

Waba wifuza kwakira umuhanzi Jay Polly,  wahamagara iyi Nimero:+250781532234

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU