Umuherwe Elon Musk, yamuritse umushinga w’inzira idasanzwe ica mu butaka yafasha mu guhangana no kugabanya umubyigano w’imodoka mu mihanda isanzwe.

Umuherwe Elon Musk yamuritse umushinga w'inzira idasanzwe inyura mu butaka ku binyabiziga

Elon Musk ufite ikigo Tesla cyakoze imodoka zikoresha umuriro w’amashanyarazi na SpaceX iri gutegura urugendo rujya kuri Mars, yamuritse ku mugaragaro umushinga w’iyi nzira ku wa Kabiri, yakozwe n’ikigo Boring cya Musk, ifite uburebure bwa ku kilometero 1.8, yatwaye akayabo ka miliyoni 10 z’amadolari.


Ni umushinga mugari wa Elon Musk wo gukora inzira inyuze mu butaka izajya ikoreshwa n’imodoka za Tesla, aho zizajya zimanuka hifashishijwe imashini zabugenewe, zayigeramo zikagenda ku muvuduko wa kilometero 241 ku isaha, akaba yemeza ko ubu ari uburyo bworoshye bwo gukemura ikibazo cy’umubyigano w’imodoka gikunze kugaragara mu mijyi myinshi.

Nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP bibivuga, Musk ahamya ko igihe uyu mushinga we waba ushyizwe mu bikorwa, hakorwa ibyuma bizamura imodoka bifite ubushobozi bwo kuzamura no kumanura izigera kuri 400 mu isaha.

Nubwo izi nzira ngo zizakoreshwa n’imodoka zose zitwara kandi zigakoresha umuriro w’amashanyarasi, igeragezwa riri gukorerwa ku modoka za Tesla.

Igitekerezo cyo gukora izi nzira, Musk ufite inkomoko muri Afurika y’Epfo yakigize ubwo yaheraga mu mubyigano w’imodoka mu muhanda uva iwe Bel Air ugana ku biro bya SpaceX mu gace ka Hawthorne. Uru rugendo buri gihe rumutwara iminota 90 muri leta ya California.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU