Tanasha Oketch, umukunzi wa Diamond Platnumz, yavuze ko ibyo kuba Diamond yarabyaranye n’abandi bagore abana ntacyo bimutwaye kuko gukundana kwabo ari Imana yabishatse.

Umukunzi wa Diamond Tanasha Oketch yasubije abibaza ku bana uyu muhanzi yabyaranye n'abandi bagore

Diamond na Tanasha Donna muri Kenya bateganya hatagize igihinduka, gukora ubukwe kuwa 14 Gashyantare 2019.

Abinyujije ku mbuga nkoranyamabaga, Tanasha Oketch yamaze amatsiko abari bakomeje kwibaza niba koko urukundo rwe ari urwa nyarwo, cyangwa ari ukwiha amaso ya rubanda, ari nako asubiza abamubaza ku bana Diamond asanzwe afite ntacyo bimutwaye.


Ati: “Ntitaye ku byo muvuga, azangira umugore. Ntibumva ibyo dufite. Ntibazi ko atari twe twateguye ibi, Imana yonyine niyo izi impamvu yaduhuje.”

Uyu mukobwa aherutse guhamya ibyo avuga nyuma y’aho hari hadutse urujijo bitewe no guhanagura amafoto ye na Diamond ku mbuga nkoranyambaga ubwo yagiraga ati: “D nanjye twafashe umwanzuro wo kugumisha urukundo rwacu mu buzima bwacu bwite tukaba tubukuye ku mbuga nkoranyambaga.Tukihugiraho, tugahugira ku byishimo byacu, tugahugira ku hazaza hacu. Mu gihe gikwiye tuzongera tubishyire ku mugaragaro na none.”

Tanasha Oketch w’ikimero nkuko Diamond ahora abigarukaho asanzwe ari umunyamakuru ukomeye kuri NRG Radio yo muri Kenya.

Diamond asanzwe afite abana batatu, umukobwa n’umuhungu yabyaranye n’Umunyayuganda Zari Hassan, akagira n’umuhungu umwe Tlale yabyaranye n’Umunyatanzaniya, Hamisa Mobetto.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU