Jerad Mbabazi yageneye ubutumwa ku nkuru iri kugarukwaho cyane n’abantu benshi mu irushanwa rya Miss Rwanda, k’umukobwa witwa Mwiseneza Josiane wagenze n’amaguru urugendo rurerure agiye mu majonjora y’iri rushanwa.

Umunyamakuru wa RBA Gelard Mbabazi yageneye ubutumwa abakomeje kuvuga nabi Mwiseneza Josiane

Mwiseneza Josiane benshi bagiye bamugarukaho cyane yaba mubitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, hari abamuvuga neza bamutera imbaraga zimukomeza ndetse hari n’abamuvuga nabi bavugako atari akwiriye kwitabira aya marushanwa, gusa kuri we ahamya ko hari icyo ashaka kugeraho akaba ari nabyo byatumye yigirira icyizere cyo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2019.


Mubagize icyo bavuga kuri uyu mukobwa harimo umunyamakuru Jerad Mbabazi ukora mugisata cy’imyidagaduro mukigo cy’itangazamakuru cya RBA.

Umunyamakuru wa RBA Gelard Mbabazi yageneye ubutumwa abakomeje kuvuga nabi Mwiseneza Josiane
Jerad Mbabazi umunyamakuru wa RBA

Jerad Mbabazi ukunze kumvikana cyane kuri Magic Fm, yagaye cyane abari kuvuga nabi uyu mukobwa. Mu butumwa burebure yageneye abamukurikira, yagaraje ko ashyigikiye Mwiseneza Josiane ndetse yiteguye kumutera ingabo mubitugu.

Umunyamakuru wa RBA Gelard Mbabazi yageneye ubutumwa abakomeje kuvuga nabi Mwiseneza Josiane
Ubutumwa umunyamakuru wa RBA Jerad Mbabazi yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram

Jerad Mbabazi yagize ati:

“#Ukombyumva : Plz abantu mukomeje guseka uyu mukobwa murashingira kuki muby’ukuri ? Harya ngo yaje n’amaguru ? Yatsitaye aza afite igikomere ? Ngo inyogosho ye munenga ? Ikigaragara rero hari bamwe bashaka kwigira abo bataribo ! Abanyarwanda bavukiye mu mujyi batazi ubuzima bw’icyaro bangana gute sibye gushaka kwirengagiza kwa bamwe bashaka kwigira abatazi uko kuri ? Nkurikije ibiganiro, comments, posts, etc Mu by’ukuri uyu mukobwa bamwe muramuziza ko avuka mu giturage kandi adafite ubushobozi bwo kwiha nk’ibya bagenzi be (gutega bus, n’ibindi) iyo aza kuba afite ubwo bushobozi ntaba yagenze n’amaguru.”

Yakomeje agira ati:

“come on ! Kugenda n’amaguru si igitangaza na mba, igitangaje abamuseka wasanga disi barakoraga urugendo rw’ibirometero n’ibirometero ngo bajye ku ishuri, Ku nsengero etc none today…?😎 …ariko nk’umuntu utinyuka kumubaza ngo kuki ari wowe twibanzeho duhata ibibazo nkaho yaje atabikwiye, mbese yikebuke yirebe ko ari mu mwanya utari uwe ? Gute se ? Ubwo se iryo si iterabwoba Ku mwana w’umukobwa ? Mwe ahubwo mushingira kuki mumwibandaho ataranaca imbere y’akanama nkemurampaka ngo murebe icyo aricyo n’icyo azanye ? Komeza urugendo watangiye mukobwa mwiza #mwiseneza_josiane nibaguhe iyo hit ntibiguce intege ahubwo bibyaze umusaruro tukuri inyuma kugeza aho uzaba ukwiye kugera ! Cheers Girl 👏”

Umunyamakuru wa RBA Gelard Mbabazi yageneye ubutumwa abakomeje kuvuga nabi Mwiseneza Josiane

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

3 IBITEKEREZO

  1. MU magambo macye;

    Mbanze mbwire Joyeuse:
    —Abaguca intege ni ABAGUTINYA, komeza urugendo

    Mbwire abamutuka:
    —UTUKA UTAMUTUKA ABA YITUKA. Mwivuyemo nk’inopfu. Iripfundika, bigatinda igasambura ikagaragaza icyo yari ihatse…ikanasaza

    Mbwire abamushyigikiye: MURI MU KURI. TURI KUMWE.
    Njye narangije kumugenera igihembo.
    Bitinde bitebuke KIZAMUGERAHO

    Mbwire umunyamakuru Gerard watanze igitekerezo cye.
    Uri IMFURA.Uzamunshakire

    Ese wabonye uburyo asubiza bamucunaguza?
    Harya mugenzi wawe wamubazaguzaga YAHATAYE ISARO, mujye mucyamurana KINYAMWUGA

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU