Ringtone Apoko, umwe mu baririmbyi bakomeye muri Kenya mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yavuze ko abaye mu gahinda gakomeye nyuma yo kwangwa na Zari n’imitungo yose yamuhonze ngo babane!

Umuramyi Ringtone Apoko wasabye urukundo Zari agiye kwicwa n'agahinda

Uyu muramyi yatangiye gusaba urukundo Zari tariki ya 11 Gicurasi 2018, ubwo uyu mugore yajyaga iwabo muri Kenya. Yamuhaye impano zitandukanye zirimo ishyo ry’inka n’imodoka ya Range Rover undi arabyanga amubwira ko yishoboye adakeneye imitungo ye.


Ringtone Apoko yongeye kugaragaza agahinda gakomeye amazemo igihe kirekire ko kubura umugore nubwo ari umuherwe. Ibi yabitangaje mu butumwa yanyujije kuri Instagram mu butumwa buherekeje n’ifoto ye yicaranye n’indi ntebe irimo ubusa ashimangira ko n’imitungo ye yose asigaye abona ntacyo imumariye mu gihe idatuma abona uwo yifuza.

Yagize ati: “Ndi njenyine, mfite irungu. Imyaka yanjye yo kurongora yarageze ariko ntabwo ndamenya uwo tuzashyingiranwa. Nirirwa nsuka amarira muri iyi nzu yanjye ihenze ya miliyoni y’amadolari. Ndibariza Imana impamvu abakobwa beza bose bayubaha batankunda. Ndabasabye munsengere.”

Benshi mu batanze ibitekerezo kuri aya magambo Ringtone Apoko yatangaje bamukinnye ku mubyimba, bamwe bamugiriye inama yo gushyira mu rugo Vera Sidika uzwiho kugira ikibuno kinini muri Kenya, abandi bati ‘Shaka umukobwa musa niba abandi beza bakwanze,’ hari uwamugiriye inama yo gukundana n’umukobwa woroheje wabasha kumuha urukundo akanyurwa kandi akubaka urugo neza.

Umuramyi Ringtone Apoko wasabye urukundo Zari agiye kwicwa n'agahinda
Ringtone Apoko asigaye yicarana n’intebe irimo ubusa, afite agahinda gakomeye kubera kubura umugore

Mu mpera za Gashyantare 2018 nibwo Ringtone Apoko yatangaje byeruye ko ashaka gusimbura Diamond mu mutima wa Zari akamuhoza amarira n’agahinda kose yatewe. Ibi, byatangiye bisa nk’imikino gusa uko iminsi yagiye ishira yarushagaho gukaza umurego.

Ringtone yageze ubwo agura inka 40 ahita atanga itangazo ko Zari namwemera azahita azishorera akajya gutanga nkwano muri Uganda ariko birangira Zari avuze ko muri uyu mwaka nta gahunda afite yo gushaka undi musore ahubwo yifuza kwita ku bana be no gukora ibindi bikorwa by’ubucuruzi.

Kugeza ubu Ringtone Apoko wari waravuze ko azizirika kuri Zari ntaheruka kumuvugaho cyangwa ngo yerure ko agifite uwo mugambi nubwo yemeza ko asigaye yirirwa asuka amarira kubera kubura umukunzi umukwiriye. Yakundiraga uyu mugore ko yiyubaha.

Umuramyi Ringtone Apoko wasabye urukundo Zari agiye kwicwa n'agahinda
Imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover Ringtone Opoko yashakaga guha Zari Hassan nk’impano
Ni umwe mu bahanzi b'izihimbaza Imana bafite amafaranga menshi muri Kenya
Ni umwe mu bahanzi b’izihimbaza Imana bafite amafaranga menshi muri Kenya

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU