Umuganga utatangajwe amazina yanze kuvura umurwayi wa kanseri y’ubwonko, bitewe n’uko atishyuye ibihumbi 250,000 by’amashilingi ahubwo amushyira ikintu mu myanya y’ibanga.

Umurwayi wa kanseri yangiwe kubagwa kuko atishyuye amashilingi 250,000 ahubwo ashyirwa ikintu mu myanya y’ibanga

Night Nakwanga urwariye mu bitaro bya Jinja muri Uganda aho uyu muganga akora,  Umurwaza we witwa Gloria yatangarije ikinyamakuru Dailymonitor dukesha iyi nkuru ko  Nakwanga yari kuri lisiti y’abari bubagwe, kandi ko yari yageze mu cyumba yari bufashirizwemo gusa uyu muganga akabyanga kuko ngo atishyuye.


Gusa ntibisobanutse neza niba aya mashilingi uyu murwayi yasabwaga kwishyura ari ateganywa n’itegeko rigenga ubuvuzi, cyangwa ko yari ingehuro y’uyu muganga.

Uyu Nakwanga ngo amaze iminsi icyenda ategereje ubufasha gusa ngo abaganga bose baramutereranye ku mabwiriza y’uyu muganga.

Umurwaza ati: “Twageze hano kuwa 27 Ugushyingo, nta cyahindutse. Abandi barabafashije gusa twe baranze kuko nta mafaranga dufite. Muganga yashyize ikintu mu myanya y’ibanga ye arigendera kandi ngo kiramubabaza.”

Uhagarariye abaturage mu Karere ka Jinja, Eric Sakwa  yasabye ko iki kibazo cyakurikiranwa n’inzego za polisi.

Umuyobozi w’Ibitaro Bikuru bya Jinja, Muhammad Mubiru yemeye ko uyu murwayi yasabwe gutanga amashilingi 250,000 (imitwaro 25) gusa yanga kuvuga izina ry’umuganga n’intego y’aya mashilingi.

Mubiru avuga ko uyu umurwayi wa kanseri yahawe undi muganga ngo amufashe gusa agasaba rubanda ko rwazajya rufata amazina y’abaganga baba bagiye kuruvura.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU