Ubwo APR FC yagarukaga i Kigali ivuye i Tunis, umutoza Jimmy Mulisa yatangaje ko gusezererwa kw’ikipe ye mu mikino nyafurika byaturutse ku mahirwe make no ku misifurire itari myiza yasaga n’igamije guca intege abakinnyi be.

Umutoza wa APR FC Jimmy Mulisa yatangaje ko umusifuzi yashatse kubasenya

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane nibwo iyi kipe ya APR FC yari ihagarariye u Rwanda mu marushanwa ya CAF Champions League yagarutse mu Rwanda yijimye mu maso nyuma yo kudahirwa n’urugendo nyuma yo gutsindwa na Club Africain yo muri Tunisia, ibitego 3-1.


Umutoza Jimmy Mulisa yabwiye IGIHE ko nyuma yo gusezererwa agiye gutegura abakinnyi ku buryo bahatanira itike y’umwaka utaha izabasubiza ku ruhando mpuzamahanga.

Mulisa yakomeje atangaza ko we n’abakinnyi be bahagurutse mu Rwanda bifitiye icyizere kuko mu buzima busanzwe iyo utacyigiriye nta kintu na kimwe wageraho.

Ati “Ubonye ukuntu twakinnye, abakinnyi bose bashakaga gukora amateka ariko ubonye uko umukino warangiye ntibyagenze nk’uko twabishakaga. Ndashimira abakinnyi, ibyo nabasabye baritanze, barakoze, twakinnye neza ariko umupira ni uko byagenze.”

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye ari igitego kimwe ku mpande zombi, gusa mu gice cya kabiri iyi kipe y’ingabo z’igihugu itsindwa bibiri byatumye isezererwa.

Mulisa yavuze ko gutsindwa mu gice cya kabiri byaturutse ku mvune ya Buteera Andrew no ku misifurire itari myiza.

Ati “Abakinnyi bari bafite ubushake bwinshi, twakinnye umupira igice cya mbere kirangira ari kimwe kuri kimwe, mu gice cya kabiri umusifuzi yatanze amakarita menshi, yaje yahindutse ashaka kudusenya ariko mbwira abakinnyi barihangana dukomeza gukina.

Gusezererwa kwa APR FC Jimmy Mulisa yavuze ko kutaturutse ku gutombora nabi kuko iri rushanwa riba ririmo amakipe yose yitwaye neza ahubwo ‘wenda ni amahirwe mabi’.

Nyuma y’isezererwa rya APR FC, Mukura VS ni yo ihagarariye u Rwanda mu marushanwa nyafurika nyuma yo gusezerwa Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo.

Basohotse bahita berekeza mu modoka
Basohotse bahita berekeza mu modoka
Umutoza w'abanyezamu, Ibrahim Mugisha
Umutoza w’abanyezamu, Ibrahim Mugisha
Bari bazaniye abakinnyi indabo babereka ko batanze ibyo bari bafite n'ubwo bitagenze nk'uko babyifuzaga
Bari bazaniye abakinnyi indabo babereka ko batanze ibyo bari bafite n’ubwo bitagenze nk’uko babyifuzaga
Butera Andrew asohoka
Butera Andrew asohoka
Evode waguzwe avuye mu ikipe ya AS Kigali nawe yari yajyanye n'iyi kipe muri Tunisia
Evode waguzwe avuye mu ikipe ya AS Kigali nawe yari yajyanye n’iyi kipe muri Tunisia


Mirafa ukina hagati muri iyi kipe yasohotse akurikiye Ibrahim Mugisha
Mirafa ukina hagati muri iyi kipe yasohotse akurikiye Ibrahim Mugisha
Muhadjili Hakizimana na Herve Rugwiro baganira mbere yo kwinjira muri bus ngo basohoke mu kibuga
Muhadjili Hakizimana na Herve Rugwiro baganira mbere yo kwinjira muri bus ngo basohoke mu kibuga
Myugariro wo hagati, Buregeya Prince, asuhuza abafana bamwakiriye
Myugariro wo hagati, Buregeya Prince, asuhuza abafana bamwakiriye


Nshuti Savio asuhuza bamwe mu bafana bakiriye iyi kipe
Nshuti Savio asuhuza bamwe mu bafana bakiriye iyi kipe
umunyezamu wa kabiri, Ntalibi Steven, asuhuza abafana
Umunyezamu wa kabiri, Ntalibi Steven, asuhuza abafana
Sekamana Maxime yerekeza aho bus iri bubakomezanye mu ngo zabo yari ihagaze
Sekamana Maxime yerekeza aho bus iri bubakomezanye mu ngo zabo yari ihagaze
Umutoza Jimmy Mulisa niwe wabanjirije abandi gusohoka
Umutoza Jimmy Mulisa niwe wabanjirije abandi gusohoka
Umunyezamu wa mbere, Kimenyi Yves, asuhuza umurongo w'abafana bari baje kwakira ikipe
Umunyezamu wa mbere, Kimenyi Yves, asuhuza umurongo w’abafana bari baje kwakira ikipe
Umutoza wungirije wa APR FC, Umunya-Serbia, Miodrag Radanovic, asuhuza abafana bari baje kwakira iyi kipe i Kanombe
Umutoza wungirije wa APR FC, Umunya-Serbia, Miodrag Radanovic, asuhuza abafana bari baje kwakira iyi kipe i Kanombe

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU