Mu Nyanja ya Pasifica ibikorwa by’ubushakashatsi n’ubutabazi birarimbanyije nyuma y’aho indege 2 z’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagonganiye mu kirere zihita zigwa muri iyi Nyanja ku nkengero z’u Buyapani.

USA: Indege 2 z’igisirikare zagonganiye mu kirere abasirikare 5 baburirwa irengero

Amakuru yari amaze kujya ahagaragara kuri uyu wa Gatatu, yavugaga ko umusirikare umwe ari we wari umaze kuboneka, mu gihe izi ndege zombi zari zirimo abasirikare barindwi.

Biravugwa ko izi ndege zagonganiye mu kirere zirimo kongerwamo amavuta.

Umwe mu bayobozi b’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabwiye AFP ko izi ndege zari zihagurutse ziva ku kibuga cy’indege cya gisirikare kiri mu mujyi wa Iwakuni, mu majyepfo y’u Buyapani ziri mu myitozo ubwo iyo mpanuka yabaga.

Kuri uyu wa Kane, ibikorwa byo gushakisha abandi baburiwe irengero byakomeje hongera kuboneka undi musirikare hakaba hari gushakishwa abandi batanu. Uwatabawe bivugwa ko ameze neza nk’uko minisitiri w’ingabo w’u Buyapani, Takeshi Iwaya yabitangarije itangazamakuru.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU