Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yataye muri yombi LaForge Fils Bazeye wari umuvugizi wa FDLR, umutwe wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Uwari Umuvugizi wa FDLR yatawe muri yombi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier, mu butumwa yacishije kuri Twitter,  yavuze ko La Forge Fils Bazeye usanzwe ari Umuvugizi wa FDLR umutwe ukorera muri RDC, yatawe muri yombi n’ingabo z’iki gihugu (FARDC), hakaba hari icyizere ko ashobora koherezwa mu Rwanda.


Bazeye atawe muri yombi nyuma y’uko tariki ya 10 Ukuboza uyu mwaka, abarwanyi bivugwa ko ari aba FDLR bagabye igitero mu Karere ka Rubavu Umurenge wa Busasamana, bakomwa imbere n’Ingabo z’u Rwanda ndetse barindwi muri bo bahasiga ubuzima.

Uwari Umuvugizi wa FDLR yatawe muri yombi

Nyuma y’umunsi umwe iki gitero kibaye, Bazeye yumvikanye kuri radiyo Ijwi ry’Amerika, yigamba ko abarwanyi ba FDLR aribo bagabye iki gitero, yavuze ko bakorera ahitwa Rugali muri RDC.

Mu Ukwakira uyu mwaka, U Rwanda rwakiriye abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR n’imiryango yabo babarirwa muri 746 nyuma yo kwirukanwa ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb.Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko Bazeye yatawe muri yombi n'Ingabo za RDC
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb.Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko Bazeye yatawe muri yombi n’Ingabo za RDC

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU