Umuhanzi wo muri Tanzania Diamond Platnumz azasezerana n’umukunzi we mushya Tanasha Donna muri Gashyantare 2019 nubwo hari benshi bagiye batamuvuga neza, bamushinja kuba atari mwiza ku rugero rw’abakunzi ba mbere b’uyu muhanzi.

Video: Diamond azandongora nubwo hari benshi batabinyifuriza-Tanasha Donna

abafana benshi ba Diamond babona ko uyu mukunzi we mushya Tanasha ntaho ahuriye mu bwiza n’uburanga n’abakunzi be ba mbere, ko agomba guhita amureka byihuse, mu babivuga harimo Zari Hassan ndetse na Hamisa Mobetto.


Abanya-Tanzania ndetse n’abanya-Kenya bihutiye kwandagaza uyu mukozi wa Radio NRG  kuva Diamond yatangaza ko ari mu rukundo na Tanasha Donna, bavuga ko uyu mukobwa ari hasi cyane ku rugero rwe, ko atari akwiye kuba ari mu rukundo n’uyu mukobwa, bamubwira ko hari abandi bakobwa beza bamukwiriye.

Tanasha asubiza abo bose bamuvuga nabi, yagize ati: ” Abantu benshi bafite ikibazo ku mubiri wanjye. Ngo ntabwo ndi mwiza. Amabere yanjye ngo yaraguye, ngo nsimfite ibiro byiza. ngo nta maguru meza mfite. ngo mfite ikibuno gito. Ariko mureke mbabwire ikintu, muri ibyo byose aranyikundira.”

Reba video Tanasha abasubiza hano:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU