Umuhanzi Weasel kuri ubu ukora umuziki ku giti cye nyuma yaho mugenzi we atabarutse yahakanye yivuyeho gusimbuza nyakwigendera Radio uwari mugenzi we.

Weasel yahakanye gusimbuza nyakwigendera Radio

Ni nyuma yuko mu minsi yashize ku mbuga nkoranyamaga hakwirakwijwe ifoto ya Weasel ari kumwe na mugenzi we King Saha, byavuzwe ko barimo gukorera indirimbo mu nzu ya Coke Studio.

Abinyujije kuri konte ye ya Instagram, Weasel gusimbuza nyakwigendera Radio, atangaza ko agihagaze bwuma nk’umusirikare, ko agihagaze nk’umusirikare ku rugamba, aho yagize ati: “Umugabo umwe w’umusirikare.” 

Ibi bihurizwa hamwe n’amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda ko uyu muhanzi kuri ubu ari kumwe na King Saha mu bikorwa bya Coke Studio aho batumiweyo nk’abahanzi b’abanyempano nyuma yuko havuyeyo Ykee Benda, Bebe Cool, Jose Chameleon n’abandi.

Nyakwigendera Radio yatabarutse mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka ubwo yakubitwaga hasi n’umurinzi w’akabari bikamuviramo kuviriramo imbere bityo bigatuma ahasiga ubuzima.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU