Umunsi w’ibyishimo wabaye uw’amahano ubwo umugabo witwa Metehan Yurdoglu ukomoka muri Turkia, ku munsi w’ubukwe bwabo yateraguye umukunzi we icyuma inshuro 16 zose.

Yateraguye umukunzi we icyuma aramwica ku musi w'ubukwe bwabo

Metehan yafashwe n’uburakari ubwo yabwirwaga ko umukunzi we amuca inyuma agasambana n’inshuti ze ndetse na se umubyara niko guhita amuteragura icyuma inshuro nyinshi aramwica mbere y’uko bajya mu bukwe.


Uyu mugabo yabwiye urukiko ko yamenye neza ko uyu mugore we Gullu Yurdoglu w’imyaka 21 amuca inyuma agasambana na se ndetse n’inshuti ze bituma ahita amwica abitewe n’uburakari.

Yagize ati: “Natekereje ko ansha inyuma agasambana n’inshuti zanjye.Twabanje kurwanira mu rugo twabanagamo n’abagize umuryango wanjye.Nasabye papa kumwirukana mu rugo ambwira ko arinjye ukwiriye gusohoka. Umwe mu nshuti zanjye yambwiye ko umugore wanjye asambana na papa bituma nifuza ko agenda.Nkibimenya nararakaye cyane,sinataha mu rugo ndara ku muhanda. Nagerageje kwiyahura inshuro nyinshi.Papa yarandokoye ubwo nageragezaga kwiyahura bwa mbere.Ku nshuro ya kabiri ndokorwa n’umupolisi.Nahisemo kwica Gullu.”

Uyu mugabo n’umugore we bakundanye kuva mu bwana bwabo ariko baza kwishyingira kubera ko imiryango yabo yamaganye urukundo rwabo ariyo mpamvu uyu mugabo yahisemo kwica uyu mukunzi we ku munsi w’ubukwe bwabo.

Yateraguye umukunzi we icyuma aramwica ku musi w'ubukwe bwabo

Uyu mugabo yavuze ko ku munsi w’ubukwe bwabo bombi, uyu mukunzi we yamweretse urutoki rurerure ndetse amubwira ko nta mugabo umurimo ariko ahakana ko yateraguye umukunzi we icyuma inshuro 16 nkuko byavuzwe.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU