Umuherwe Zari Hassan yatutse umunyamideli wo muri Tanzania washatse kwinjira mu buzima bw’abana be, nyuma y’uko yari azuye akaboze, avuga ko umwana we w’umuhungu, Prince Nillan atari uwa Diamond.

Zari yatutse umunyamideli wo muri Tanzania washatse kwinjira mu buzima bw'abana be

Ku wa Kane tariki ya 6 Ukuboza 2018, nibwo Prince Nillan, umwana wa kabiri Zari yabyaranye na Diamond yari yizihije isabukuru ye y’imyaka ibiri y’amavuko. Mu gihe abandi bamwifurizaga isabukuru nziza, umunyamideli wo muri Tanzania uzwi ku izina rya Mange Kimambi, yavuze ko uyu mwana asa n’umugabo wa Zari mukuru, Ivan Ssemwaga, ubushyamirane butangira ubwo.


Uyu munyamideli abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, yafashe ifoto ya Nillan ayifatanya n’iya Ivan, arangije ashyiraho amagambo agira ati: “Nillan arasa nk’uwahoze ari umugabo wa Zari, Nyakwigendera Ivan.”

Zari yatutse umunyamideli wo muri Tanzania washatse kwinjira mu buzima bw'abana be

Igikorwa cy’uyu munyamideli nticyashimishije Zari, aho yahise atangaza amagambo yuje uburakari, abaza uyu munyamideli impamvu ashaka kwinjira mu buzima bw’abana be, niko guhita amwita indaya, inguge, …

Zari yagize ati: “…., niba bibabaza kuba umuntu yagutukira abana, kuki utuka abanjye? Nta soni wowe wa Nguge we y’indaya, dukomeje twishimira ikirori cy’umwana mwiza, niba gutuka umunsi umwe abana bawe bibabaza, kuki wibasira abanjye imyaka?…”.

Ni kenshi byagiye bitangazwa ko Nillan ari umwana wa Ivan Ssemwaga wahoze ari umugabo wa Zari, gusa nyuma Diamond aza kwitangariza ko umwana ari uwe, nyuma yo gukoresha ibizamini bya ADN.

Nillan ku isabukuru ye y’amavuko na mushikiwe, Tiffah
Nillan ku isabukuru ye y’amavuko na mushikiwe, Tiffah

IGITEKEREZO 1

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU