Abantu batandatu barimo Umunya-Canada bakekwaho gufasha ibyihebe byagabye igitero mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya kigahitana abantu 21, bagejejwe imbere y’urukiko.

Ku wa Gatanu nibwo bitabye urukiko, umucamanza ategeka ko batanu muri bo bafungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 mu gihe hakiri gukusanywa ibimenyetso.

Abakekwa bagejejwe imbere y’ubutabera harimo Joel Nganga Wainaina, Oliver Kanyango Muthee, Gladys Kaari Justus, Guleid Abdihakim ufite ubwenegihugu bwa Canada na Osman Ibrahim.

Nk’uko ikinyamakuru Time cyabyanditse, Kenya ivuga ko abantu 21 barimo umupolisi aribo bishwe n’ibyihebe mu gitero cyagabwe ku wa 15 Mutarama 2019, kikigambwa n’umutwe wa Al-Shabaab ubarizwa muri Somalia.

Ni mu gihe umwe mu byihebe witwa Mahir Khalid Riziki yiturikirijeho igisasu n’aho abandi bane bari kumwe nawe bakicwa.

Noordin Haji ukuriye ibiro by’ubushinjacyaha yavuze ko iperereza risaba igihe gihagije kuko iki ari ikibazo kirimo abantu babarizwa mu bihugu bitandukanye. Kugeza ubu abantu 11 nibo bamaze gutabwa muri yombi mu gihe iperereza rigikomeje.

Ati “ Abagabye iki gitero bagiye bahamagara cyane kuri telefoni nimero bigaragara ko ari izo muri Somalia.”

Polisi iherutse gutangaza ko mu bandi bakekwa harimo uwitwa Ali Salim Gichunge, ufite se w’umusirikare mu Ngabo za Kenya, wanahamagajwe kugira ngo abazwe ibirebana n’igihe aheruka kubonera umuhungu we.

Umutwe wa Al-Shabaab wigambye iki gitero waherukaga kugaba ikindi gikomeye mu 2015 muri Kaminuza ya Garissa cyahitanye abantu 147 biganjemo abanyeshuri.

Iki cyaje gikurikira ikindi cyagabwe mu nyubako ya Westgate Mall mu Mujyi wa Nairobi mu 2013, ahishwe abantu 67.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU