Bamwe mu bahanzi ba hano mu Rwanda bagenda bibasirwa n’abafana bitewe n’ibikorwa bitandukanye bagenda bakora bidashimisha abakunzi babo tukaba twagerageje kubashakira abahanzi 10 bagiye bibasirwa n’abafana kubera ibyo bikorwa.

10. Safi Madiba

Umuhanzi Safi Madiba nyuma yo kugenda ashinjwa kugira uruhare mu isenyuka rya Urban Boyz ndetse abenshi bakaba batarishimiye ibikorwa uyu musore agenda agaragaza  mu kwitandukanya nabo mu itsinda rya Urban Boyz, uyu musore ibi bikaba byaratumye yibasirwa n’abafana.

Safi Madiba


9. Social Mula

Nyuma yaho umubyeyi wa Social Mula atangaje ko ababazwa cyane no kuba atagira Televiziyo ngo abashe gukurikirana ibihangano by’umuhungu we, Social Mula akaba yaribasiwe n’abafana bahamya ko ubushobozi uyu muhanzi afite ndetse n’izina amaze kugira hano mu Rwanda umubyeyi we atakabaye yifuza televiziyo.

Social Mula

8. Oda Paccy

Ifoto ya Oda Paccy yikinzeho ikoma yaravuzwe cyane

Uyu muhanzikazi nyuma yo gushyira ifoto hanze yitwikirije ikoma kubice bye by’ibanga ndetse n’abahanzi benshi bakagenda bifotozanya amakoma mu rwego rwo gushaka kumwigana ibi bikaba byaragiye bivugwaho byinshi ndetse mu bakunzi ba muzika bagenda bamwibasira ko ari kwica umuco.

Ifoto Oda Paccy yashyize hanze yamamaza indirimbo ye nshya Ibyatsi ntiri kuvugwaho kimwe na benshi

Oda Paccy kandi yaje kwibasirwa n’abafana ubwo yashyiraga hanze igishushanyo cyamamaza indirimbo ye IBYATSI, aho yakoresheje ifoto y’ikibuno cy’umukobwa iherekejwe n’inyandiko IBYA-TSI kugeza n’aho yamburwa Ubutore kubera iyi foto.

7. Nizzo

Mu mpera z'umwaka wa 2016 nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko Nizzo yabyaranye na Clemence
Mu mpera z’umwaka wa 2016 nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko Nizzo yabyaranye na Clemence

Umuhanzi Nizzo Kaboss wo mu itsinda rya Urban Boyz nyuma y’urupfu rw’umwana byavugwaga ko ari uwe ariko we akagenda abihakana, benshi mu bakunzi ba muzika bakaba baragiye bamwibasira bamubwira ko niba koko yarihakanye umwana kandi ari uwe kugeza naho yitaba Imana cyaba ari icyaha atazababarirwa imbere y’Imana.

Nizzo kaboss

6. Asinah

Uyu muhanzikazi ukora injyana ya Dancehall yakomeje kugenda yibasirwa n’abafana batandukanye bitewe n’imyambarire agenda agaragaza benshi bakagenda bahamya ko itagendanye n’imyemerere y’idini ya Isilamu uyu muhanzikazi abarizwamo dore ko hari n’uherutse kumubwira ko kuva yatandukana na Riderman byamuteye ihungabana bikaba bituma agenda agaragaza imyambarire itandukanye nuko bamubonaga bagikundana.

Asinah Erra

5. P-Fla

BullDogg na Fireman bishimiye kubonana na P Fla bari bamaze umwaka batabona
BullDogg na Fireman bishimiye kubonana na P Fla bari bamaze umwaka batabona

Umuraperi P-Fla n’umwe mu bahanzi bari bakunzwe cyane hano mu Rwanda ariko uyu muhanzi akaba agenda ashinjwa gukoresha ibiyobyabwenge bikabije kuri uyu muhanzi akaba yarafungiwe muri gereza ya Mageragere aho yakatiwe igihano cy’umwaka kubera gukoresha ibiyobyabwenge, igifungo amaze igihe yarakirangije ubu akaba yarasubiye mu buzima bwiza aho avuga ko yatandukanye n’ikitwa ikiyobyabwenge.

P Fla

4. Marina

Ifoto ya Marina aryamanye n'umusore mu buriri ntago irimo kuvugwaho rumwe

Uyu muhanzikazi akaba yaragiye yibasirwa bikomeye n’abakunzi ba muzika kubera kwihakana uwahoze ari umukunzi we Edsha kandi benshi bari basanzwe bazi iby’urukundo rwabo bombi, Marina we agatangaza ko yari inshuti bisanzwe bamenyaniye kuri Whatsapp.

Marina yaririmbye indirimbo yuzuyemo ubusambanyi abantu barumirwa ndetse bamwe bamwita indaya
Marina yaririmbye indirimbo yuzuyemo ubusambanyi abantu barumirwa ndetse bamwe bamwita indaya

Marina kandi yaje kwibasirwa n’abafana ubwo yaririmbaga indirimbo ‘Indoro’ y’abakobwa babiri Charly na Nina ariko akayiririmba mu buryo bw’urukozasoni.

3. Gisa cy’inganzo

Gisa Cy'inganzo ngo ashyigikiye Nyakubahwa Paul Kagame mu matora

Gisa cy’inganzo n’umwe mu bahanzi mu Rwanda bafite impano idasanzwe gusa akaba agenda yibasirwa n’abakunzi ba muzika bamushinja gukoresha ibiyobyabwenge aho benshi batangaza ko uyu muhanzi iyo ataza kuba imbata y’ibiyobyabwenge aba ari umwe mu bahanzi bayoboye muzika nyarwanda. Kuri ubu ari muri gereza ya Kigali i Mageragere.

Gisa cy'inganzo yenda kwicwa na Muggo

Gusinzira ahagaze kubera ibiyobyabwenge, ababonye uyu muhanzi bose bumiwe ndetse benshi bamutura amasengesho menshi kugira ngo Imana izamufashe acike burundu kuri ibi biyobyabwenge byamugize imbata.

2. Yvan Buravan

Uyu muhanzi nyuma yo kuva muri New Level nyuma akaza gufata umwanzuro wo gusubiramo akaba yaribasiwe n’abakunzi ba muzika hano mu Rwanda bamushinja ko umurengwe ariwo wari watumye yikura muri New Level kuko yakekaga ko navamo n’ubundi azakomeza agakundwa nkuko yabikekaga nyamara nyuma bikaba bitaramuhiriye ariyo mpamvu yagarutse muri New Level akaba yarongeye kumera neza.

Yvan Buravan yasubiye muri New Level

1. Young Grace

Uyu muhanzikazi akaba ari uwa mber mu bahanzi bagiye bibasirwa n’abafana cyane,  agenda akenshi yibasirwa bitewe n’ibintu byinshi agenda atangaza nyuma bikaza kugaragara ko ari ibinyoma ku ikubitiro, Young Grace akaba yaratangaje ko yasoje amashuri ya kaminuza biza kugaragara ko atigeze ayasoza, Young Grace yongeye kuvugwaho gutanga Sheki itazigamye.

Umuhanzikazi Abayizera Marie Grace ukoresha izina rya Young Grace mu bagiye bibasirwa n'abafana

Young Grace yaje kubeshya ko ari mu rukundo n’umuzungu nyuma biza kugaragara ko nta mukunzi w’umuzungu afite, Young Grace kandi yaje gutangaza ko agiye gufungura televiziyo nyamara ibyo bikaba byarabaye nk’umugani ibi byose bikaba bituma uyu muhanzikazi agenda yibasirwa n’abatari bake.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU