Abakobwa 20 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda2019 bamaze iminsi ine mu mwiherero  bigishijwe kuboha no gukora indi mitako bifashishije indodo.

Abahatanira ikamba rya Miss Rwanda bigishijwe kuboha

Ubu bumenyi babusangijwe kuri uyu wa Kane tariki 17 Mutarama 2019 na Umurungi Bissa uyobora ikigo gikora ibijyanye n’imitako n’ubugeni cya Orchidee Chez Bissa.


Umurungi yabwiye aba bakobwa ko mu gihe bazaba bageze iwabo bakwiriye kuzasangiza abandi bakobwa bo mu duce batuyemo ubumenyi bungutse bujyanye no kuboha.

Mu gihe aba bakobwa bamaze mu mwiherero bagiye bakora ibikorwa bitandukanye birimo kwitoza imbyino za gakondo bazerekana ku munsi wa nyuma, gukora siporo, guhabwa inyigisho n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard na Senateri Tito Rutaremara, bigishijwe kuboha …

Biteganyijwe ko umwiherero uzasozwa ku wa 26 hagatorwa nyampinga w’u Rwanda 2019 mu ijoro ry’uwo munsi.

Guhera ku wa Mbere w’icyumweru gitaha mu mwiherero hazajya hasohokamo umukobwa umwe bitewe n’imyitwarire yagaragaje, ku munsi wa nyuma hazaba hasigayemo 15 gusa.

Abakobwa bari guhabwa amasomo ajyanye n'ububoshyi
Abakobwa bari guhabwa amasomo ajyanye n’ububoshyi
Igihozo Darine ashyira mu ngiro ubumenyi yari amaze kuvoma
Igihozo Darine ashyira mu ngiro ubumenyi yari amaze kuvoma
Uwicyeza Pamela nawe yipimye ubumenyi yari amaze guhabwa ko bwamucengeye
Uwicyeza Pamela nawe yipimye ubumenyi yari amaze guhabwa ko bwamucengeye

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU