Abakobwa babiri bavugwaho kwiba amajwi mu matora ya Miss Rwanda 2019, yakorwaga hifashishijwe uburyo bwa Internet, byarangiye nta n’umwe muribo ubashije kurenga umutaru mu majonjora yabaye kuri uyu wa Gatandatu taliki 05 Mutarama 2018.

Abakobwa babiri bavugwaho kwiba amajwi mu matora ya Miss Rwanda ntibarenze umutaru

Aya majonjora yabaye yahuriyemo abakobwa 37 baturutse mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda, hagomba kuvamo 20 bagomba gukomeza bakazajya muri Boot Camp mu mwiherero Abamiss batorezwamo byimbitse indanga gaciro z’umuco Nyarwanda n’ibindi.


Gutorera kuri Internet hifashishijwe imbuga nkoranyambaga nka Instagram ndetse na Facebook byatangiranye n’uyu mwaka mu gihe mu y’andi marushanwa hari hasanzwe hifashishwa Message zo kuri Telefone.

Ubu buryo bugitangira abategura iri rushanwa bari bahumurije abanyarwanda ko nta bujura buzigera buba muri uku gutorerwa kuri interineti gusa siko byaje kugenda kuko bamwe mu bakobwa baje gushinjwa gukoresha ‘Auto Likes’ ubu bukaba uburyo abantu bagura like kuri Instagram.

Mutoni Deborah wari uhagarariye intara y’uburengerazuba niwe wagaragaweho gutorwa n’abantu bakomoka mu Buhinde, Pakistan ndetse n’Abarabu kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko yaguraga ama ‘likes’ nubwo utahita ubyemeza.

Abakobwa babiri bavugwaho kwiba amajwi mu matora ya Miss Rwanda ntibarenze umutaru
Mutoni Deborah washinjwe cyane kwiba amajwi mu matora kuri Instagram

Abakobwa babiri bavugwaho kwiba amajwi mu matora ya Miss Rwanda ntibarenze umutaru

Undi  nawe wavuzwe gukoresha ubu buryo ni Teta Fabiola wari uhagarariye intara y’Uburasirazuba nawe wasangaga yatowe n’abantu batazwi.

Abakobwa babiri bavugwaho kwiba amajwi mu matora ya Miss Rwanda ntibarenze umutaru
Teta Fabiola nawe yashinjwe kwiba amajwi mu matora atorwa n’abantu batazwi

Abakobwa babiri bavugwaho kwiba amajwi mu matora ya Miss Rwanda ntibarenze umutaru

Aba bakobwa bombi bavuzweho kwiba amajwi mu matora, ntanumwe wabonye amahirwe yo kugaragara muri 20 bazakomeje mu bazatoranywamo Nyampnga w’u Rwanda 2019 n’ubwo bahabwaga amajwi menshi yo gukomeza.

Abakobwa 20 bakomeje barangajwe imbere na:

  • Mwiseneza Josiane (nimero 30) watowe cyane ku mbuga nkoranyambaga
  • Inyumba Charlotte (nimero 33)
  • Umukunzi Teta Sonia (nimero 10)
  • Bayera Nisha Keza (nimero 22)
  • Uwase Muyango Claudine (nimero 01)
  • Igihozo Darine (nimero 26)
  • Uwase Sangwa Odille (nimero 16)
  • Teta Mugabo Ange Nicole (nimero 23)
  • Gaju Anitha (nimero 35)
  • Kabahenda Ricca Michaella (nimero 09)
  • Umurungi Sandrine (nimero 19)
  • Murebwayire Irene (nimero 18)
  • Umukundwa Clemence (nimero 24)
  • Tuyishimire Cyiza Vanessa (nimero 06)
  • Nimwiza Meghan (nimero 32)
  • Niyonsaba Josiane (nimero 13)
  • Uwicyeza Pamela (nimero 29)
  • Uwihirwe Yasipi Casimir (nimero 21)
  • Higiro Joally (nimero 15)
  • Umutoni Olive (nimero 20)

Ni ukuvuga ko abakobwa 20 bakomeje aribo bazajya muri Boot Camp, bakazatoranywamo uzaba Miss Rwanda 2019, kuwa 26 Mutarama 2019 mu muhango uzabera mu ngoro ya FPR Inkotanyi Intare Conference Arena Rusororo.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

IGITEKEREZO 1

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU