Abakobwa bari mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019 basuye ikicaro gikuru cya Cogebanque ari yo muterankunga mukuru w’irushanwa, basobanurirwa birambuye serivisi zayo.

Abakobwa bahatanye muri Miss Rwanda basuye ikicaro gikuru cya Cogebanque

Byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Mutarama 2019 mu Mujyi wa Kigali.

Aba bakobwa babanje kuganira n’abayobozi bakuru ba Cogebanque, babasobanurira serivisi zitandukanye batanga banizeza uzambikwa ikamba imikoranire myiza.


Nyuma yo kuganira n’abayobozi bazengurukijwe inyubako Cogebanque ikoreramo bagenda basuhuza abakozi, banasobanurirwa ibihakorerwa.

Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Cherno Gaye, yabwiye aba bakobwa ko n’ubwo hazatorwa umwe, abandi batacika intege ahubwo bakwiye gukomeza guharanira kugera ki nzozi zabo.

Mu kiganiro na IGIHE, Gaye yavuze ko bahisemo gutera inkunga iri rushanwa mu rwego rwo gushyigikira umugambi waryo wo guteza imbere abakobwa.

Ati “Miss Rwanda igamije guteza imbere umuco, no kongerera ubushobozi abakobwa. Natwe rero dushyigikiye umugambi w’irushanwa.”

Yavuze ko kandi Cogebanque yashyizeho gahunda zitandukanye mu rwego rwo gufasha urubyiruko kugana serivisi z’imari, harimo uburyo bwo gukoresha application ya Cogebanque muri telefoni zigezweho na telefoni zisanzwe, interineti n’amakarita atandukanye.

Ati “Iri ni irushanwa rikunzwe cyane n’urubyiruko kandi rukeneye serivisi z’ikoranabuhanga nko gukoresha serivisi za banki kuri telefoni, amakarita na na serivisi za banki kuri interineti.”

“Ikindi ni ukubitsa kuko birazwi neza ko guteza imbere ishoramari n’iterambere mu gihugu icyo ari cyo cyose, umuco wo kwizigamira ugomba kwinjira mu baturage. Aha rero niho hari abantu dukwiye kwibandaho.”

Cogebanque imaze imyaka irenga ine itera inkunga irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda. Niyo itanga igihembo cy’imodoka nshya n’umushahara ungana n’ibihumbi 800 kuri Nyampinga uba watowe.

Muri uyu mwaka bongeyeho miliyoni imwe izahabwa igisonga cya mbere n’ibihumbi 500 azabwa igisonga cya kabiri. Banatera inkunga imishinga itandukanye ya Nyampinga w’u Rwanda ifitiye inyungu abanyarwanda.

Nyampinga w’u Rwanda azatorwa kuwa 26 Mutarama 2018 mu birori bizabera muri Intare Conference Arena i Rusororo.

Bazengurutse ibice bitandukanye by'inyubako ya Cogebanque
Bazengurutse ibice bitandukanye by’inyubako ya Cogebanque
Aho bageraga hose basobanurirwaga serivisi zihatangirwa
Aho bageraga hose basobanurirwaga serivisi zihatangirwa
Abakobwa bose babanje gusobanurirwa serivisi za Cogebanque
Abakobwa bose babanje gusobanurirwa serivisi za Cogebanque

Abayobozi muri Cogebanque bishimiye guhura na banyampinga
Abayobozi muri Cogebanque bishimiye guhura na banyampinga
Basabwe kuzakomeza guharanira gukabya inzozi zabo
Basabwe kuzakomeza guharanira gukabya inzozi zabo
Aba bakobwa bishimiye gusura umuterankunga mukuru wa Miss Rwanda
Aba bakobwa bishimiye gusura umuterankunga mukuru wa Miss Rwanda
Cogebanque yijeje aba bakobwa kubaba hafi
Cogebanque yijeje aba bakobwa kubaba hafi
Abakozi ba Cogebanque bishimiye guhura n'abazavamo Nyampinga w'u Rwanda w'umwaka wa 2019
Abakozi ba Cogebanque bishimiye guhura n’abazavamo Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2019
Bafashe ifoto y'urwibutso hamwe n'abayobozi bose ba Cogebanque
Bafashe ifoto y’urwibutso hamwe n’abayobozi bose ba Cogebanque
Mu ifoto y'urwibutso nyuma yo gusura icyicaro cya Cogebanque izahemba Miss Rwanda
Mu ifoto y’urwibutso nyuma yo gusura icyicaro cya Cogebanque izahemba Miss Rwanda
Umwe muri aba bakobwa azasubira muri iyi nyubako agiye gusinya amasezerano y'imikoranire
Umwe muri aba bakobwa azasubira muri iyi nyubako agiye gusinya amasezerano y’imikoranire

SRC+Amafoto/IGIHE

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU