Abakobwa 15 basigaye mu irushanwa baza kuvamo umwe uba Miss Rwanda 2019 bari I Kigali mu bikorwa byo kwiyitaho basokoresha imisatsi yabo bitegura ibirori byo gushakwamo usimbura Iradukunda Liliane.

Miss Rwanda 2019: Abakobwa bari I Kigali mu bikorwa byo kwiyitaho bitegura ibirori byo gushakwamo usimbura Iradukunda Liliane

Nk’ibisanzwe mu bindi birori byose umuntu wese aba ashaka kugaragara neza imbere y’abandi by’umwihariko abari burebwe n’abantu barenga miliyoni, baba bagomba kugaragara neza kurushaho, abakobwa 15 basigaye mu mwiherero, akaba aribo bari buvemo uza kuba Nyampinga w’u Rwanda 2019 asimbura Miss Iradukunda liliane, mbere yuko bitabira ibirori bisoza irushanwa, kuri ubu bari i Kigali, babanje kujyanwa muri Saloon mu bikorwa byo kwiyitaho, aho bari gutunganyirizwa imisatsi yabo n’inzaara.

Miss Rwanda 2019: Abakobwa bari I Kigali mu bikorwa byo kwiyitaho bitegura ibirori byo gushakwamo usimbura Iradukunda Liliane
Si imisatsi gusa ahubwo bari kwitabwaho kuri byose kugirango baze guseruka babucyereye

Umuhango wo guhitamo Nyampinga urasimbura Iradukunda Liliane ucyuye igihe cye ukaba uraba muri iri joro  ryo kuri uyu wa Gatandatu, ubere I Rusororo ku Intare Conference Arena.

Iradukunda Liliane niwe wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018
Iradukunda Liliane niwe uri busimburwe ku mwanya wa Nyampinga w’u Rwanda
Bamwe baribaza niba Nyampinga w'u Rwanda 2019 arava muri 5 batowe cyane muri iri rushanwa
Abakobwa 15 bari buvemo umwe uba Nyampinga w’u Rwanda 2019 agasimbura Miss Iradukunda Liliane

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU