Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane ugiye gucyura igihe mu minsi micye agasimburwa na Miss Rwanda 2019, abakunzi ba Mwiseneza Josiane bamwibasiye bamuziza gushaka kwigana umushinga we.

Ibanga rikomeye ryatumye Miss Iradukunda atsinda

bwo mu karere ka Rubavu . Umukobwa witwa  yatangaje benshi ubwo yakoraga urugendo  agera ahabereye ijonjora aho uyu mukobwa yaje no kugaragara mu bakobwa bazahagararira intara y’uburengerazuba.


Tariki 16 Ukuboza 2018 nibwo Mwiseneza Josiane w’imyaka 23 yaturutse ku Nyundo yerekeza mu mujyi wa Rubavu ashaka ahitwa ku Inzozi Beach Hotel haberaga ijonjora rya Nyampinga w’U Rwanda 2019.

Akigera mu mujyi wa Rubavu yasanze imodoka yamusize afata icyemezo cyo kugenda n’amaguru, niko gukora urugendo rurerure rw’ibirometero 10 yerekeza mu murenge wa Nyamyumba kuri Inzozi Beach ahabereye ijonjora ry’ abakobwa bazahagararira Intara y’Iburengerazuba, ku bw’amahirwe biranamukundira abona Pass.

Ku munsi wejo nibwo Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane yifashishije urubuga rwe rwa Instagram, yashizeho ifoto arimo kugaburira abana bigaragara ko badafite imirire myiza abaha n’amata.

Abakunzi ba Mwiseneza Josiane bibasiye bikomeye Miss Iradukunda Liliane

Yagize ati: “Kimwe mu bibazo bihangayikishije igihugu cyacu, imirire mibi y’abana bato iza ku isonga. Bityo nimuze duhagurukire rimwe tubirwanye buri wese mu bushobozi bwe.”

Urebye ayamagambo benshi bayafashe nko kugaragaza ko ashyigikiye Mwiseneza Josiane kuko niwe wagaragaje neza ko ashyigikiye gahunda yo guca burundu ikibazo k’imirire mibi mu bana b’u Rwanda.

Abafana ba Mwiseneza Josiane batandukanye kwihangana byabananiye maze batangira kumusubiza bamubwirako yatinze ahubwo akwiye kuva munzira Miss nyawe akaba nanyiruwo mushinga akaza agashyira mubikorwa ibyo yiyemeje gufasha abana b’u Rwanda.

Yagize ati: “Miss Iradukunda Liliane waratinze uwo mushinga wurekere Miss Mwiseneza Josiane 2019 kuko habura iminsi ibarirwa kuntoki ngo usubize i kamba. Ahubwo inama nakugira banza ujye gufata neza mama wawe wakubyaye, umusabe imbabazi byibuze yishime.”

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU