Ubwo abakobwa bari baje mu mujyi i Kigali gukoresha umusatsi, imbaga yabantu batari bacye bari bahururiye kureba Mwiseneza Josiane kugeza n’aho abasore babiri bateranye amakofe bamupfa.

Abantu batagira ingano bahururiye kureba Mwiseneza Josiane bamwe baterana amakofe

Mu gihe ku munsi w’ejo mu mujyi abantu batagira inganoi bari bagose Coaster yari itwaye aba Miss aho bari baje mu mugi gukoresha umusatsi, benshi bahururiye kureba Mwiseneza Josiane, ku buryo umwe mu basore bari bahari yihaye kuvuga nabi uyu mukobwa aho yavuze ngo Mwiseneza ni mubi maze umufana we amutera igipfunsi bararwana kugeza ubwo bamennye imodoka y’abandi.


Nubwo imbaga y’abantu yari yahuruye ishaka kureba Mwiseneza Josiane bikarangira batamubonye, bamwe bakagenda binuba ngo bamubahishe, aya makuru yaje kugezwa kuri Mwiseneza Josiane aho yari yibereye muri Boot Camp maze agira icyo abivugaho.

https://www.touchrwanda.com/2019/01/knc-na-angelbert-mutabaruka-biteguye-kwambika-mwiseneza-josiane-ikamba-ryabo-naramuka-atarihawe/
Mu kiganiro n’umunyamakuru K John, iyumvire icyo Mwiseneza Josiane yabivuzeho.

Umunyakuru (K John): “Jojo wari wafunze umuhanda wibereye mu nzu ariko abantu bari buzuye mu muhanda bavuga ngo turashaka Jojo aho mwari mwagiye gukoresha imisatsi,Wabimenye ko byabaye? “

Josiane : “Nabyumvise“

Umunyamakuru : “Ntago urabasha kujya kuri Youtube ngo urebe uko byagenze?“

Josiane : “Ntago ndabibasha ahubwo mwambwira“

Umunyamakuru : “Hari nabarwaniye ahahoze ku iposita umwe avuze ngo Jojo ni mubi, undi amukubita ingumi ati ni gute utuka Jojo mushyigikiye? barwana bamena imodoka y’umuturage “

Josiane: “Ntago nabimenye, ndabyumva gusa“

Umunyamakuru : “Iyo ubyimvishe gutyo abantu utanazi ngo bakurwaniriye ubyakira ute?“

Josiane : “Numva ari ibintu biteye amatsiko cyane nkumva biranantunguye“

Nk’uko mubibona abantu batari bake bari bahuruye baje mu mujyi kureba Mwiseneza Josiane aho abakobwa bose bari bari.

Abantu batagira ingano bahururiye kureba Mwiseneza Josiane bamwe baterana amakofe

Abantu batagira ingano bahururiye kureba Mwiseneza Josiane bamwe baterana amakofe
Abasore barwanye karahava bapfa ko umwe avuze ngo Josiane ni mubi

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU