Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko yarangije igikorwa cyo kugenera abanyeshuri batsinze neza ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ibigo bazakomerezamo amasomo.

Abanyeshuri batsinze neza ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye bamaze guhabwa ibigo bazigamo

Kureba ibigo abanyeshuri bashyizwemo byatangiye hifashishijwe uburyo busanzwe bwa telefone ndetse no kuri Internet umuntu anyuze ku rubuga rw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB).


Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Ndayambaje Irénée, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mwaka hifashishijwe uburyo bushya mu guha ibigo abanyeshuri batsinze ibizamini bisoza icyiciro rusange.

Ati: “Uyu mwaka mu gutanga ibigo twibanze ku buryo umunyeshuri yatsinze, uko bagiye bahitamo ibigo n’aho imyanya yagiye igaragara ko iri. Guhuza ibyo bitatu nibyo byadushoboje kubaha imyanya.”

Yakomeje agira ati: “Ushobora kuba warasabye ikigo kikaba cyaruzuye kandi hari ahandi hari umwanya. Mushobora kuba mufite amanota amwe kandi mwese mudashobora kujya kwiga ahantu hamwe tukagira ahandi tubajyana. Kuri aba baba bagiye mu mwaka wa Kane, tunareba uburyo batsinze amasomo runaka.”

Ibi bitandukanye n’uburyo bwajyaga bukoreshwa mbere aho abayobozi b’ibigo ari bo bajyaga guhitano abanyeshuri bitewe n’abo bifuza.

Ndayambaje yavuze ko batangiye no kwakira ibibazo by’abanyeshuri bifuza guhinduza ibigo bashyizwemo ku buryo ku wa Gatanu w’iki Cyumweru bizaba byarangiye.

Ati: “Birimo gukorwa, turabikora vuba kugira ngo ku wa Gatanu bibe byarangiye kuko ku wa Mbere ni umunsi w’amasomo, si umunsi wo kugera ku mashuri.”

Abashaka kureba ibigo bahawe banyura kuri www.reb.rw ugakanda ahanditse View result, ugakurikiza amabwiriza. Ushobora no gukoresha telefoni igendanwa ukandika S3, ugashyiraho kode yawe hanyuma ukohereza kuri 4891.

Abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza icyiciro rusange mu 2018 bangana na 99 209. Muri bo abagera kuri 80 966 (83.3%) baratsinze. Abakobwa batsinze ni 41 990 (51,90%) mu gihe abahungu ari 38 976 (48.10%).

Ingengabihe ya Mineduc y’umwaka w’amashuri abanza n’ayisumbuye wa 2019 igaragaza ko igihembwe cya mbere kizatangira ku wa mbere tariki 14 Mutarama 2019 kigasozwa ku wa 6 Mata.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU