Nyuma y’impaka kuri Miss Rwanda yabaye ku mugoroba wo ku wa 26 Mutarama 2019 aho Nimwiza Meghan yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2019, Amb. Nduhungirehe asanga abiga mu mashuri yisumbuye bakwiye kwigishwa kuvugira mu ruhame.

Abiga mu mashuri yisumbuye bakwiye kwigishwa kuvugira mu ruhame - Amb. Nduhungirehe

Muri ibi birori byabereye mu Intare Conference Arena i Rusororo, abakobwa 15 bari bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda banyuze imbere y’Akanama Nkemurampaka, kababazaga ibibazo bitandukanye, mu Kinyarwanda n’Icyongereza.


Abenshi bagaragaje urwego ruri hasi mu gusubiza by’umwihariko mu Cyongereza, byanatumye abakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaza ko hakwiye ubundi buryo bwo kubafasha kunoza imivugire binyuze mu biganiro mpaka.

Mu kiganiro cyasembuwe na Habineza Jean Michel uyobora Umuryango utegamiye kuri Leta iDebate Rwanda, yavuze ko Miss Rwanda ikwiye kubaha isoko ryo kubahugura.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Habineza yagize ati: “Miss Rwanda 2020 izahe iDebate ikiraka cyo guhugura abakobwa mu minsi icumi, nibataza barenze uru rwego, ntimuzishyure.’’

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Nduhungirehe Olivier, yatanze igitekerezo cyo gushyiraho amasomo yihariye afasha abanyeshuri kuvuga neza Ikinyarwanda n’Icyongfereza.

Amb. Nduhungirehe Olivier, yatangaje ko hakenewe kongera imbaraga mu mfashanyigisho z’abiga mu mashuri yisumbuye mu kubatyariza no kwigishwa kuvugira mu ruhame.

Ku rukuta rwe rwa Twitter yanditse ko: “Natanga igitekerezo ko mu mfashanyigisho z’amashuri yacu yisumbuye hongerwamo ibijyanye n’ibiganiro mpaka mu Kinyarwanda n’Icyongereza. Bizafasha abanyeshuri kumenya byinshi no kwiyubakamo icyizere cyo kuvugira mu ruhame.’’

Abajijwe ku bijyanye no kongerera imbaraga Igifaransa n’Igiswahili nk’indimi z’ubutegetsi yasubije ko: “Ikinyarwanda ni ururimi kavukire, Icyongereza gikoreshwa mu masomo. Buri munyeshuri usoje amashuri yisumbuye agomba kuba avuga neza, ashobora no kujya impaka adategwa muri izo ndimi. Igifaransa n’Igiswahili nazo zirakenewe ariko ntitwiteze ko abanyeshuri baba intyoza mu kuzivuga.’’

iDebate Rwanda yatangiye mu Ukwakira 2012 ifite intego yo guteza imbere ireme ry’ibiganiro mpaka. Itegura ibikorwa birimo Kigali Debate League, East African Debate Championship na Dreamers Academy.

Abiga mu mashuri yisumbuye bakwiye kwigishwa kuvugira mu ruhame - Amb. Nduhungirehe

Abiga mu mashuri yisumbuye bakwiye kwigishwa kuvugira mu ruhame - Amb. Nduhungirehe

Nimwiza wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, Cogebanque yamuhaye imodoka nshya ya Suzuki Swift yo kugendamo, akazajya ahembwa ibihumbi 800Frw buri kwezi n’ibindi bijyanye no kwita ku bwiza bwe.

Nimwiza Meghan yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019
Nimwiza Meghan yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU