Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26 Mutarama 2019, umwari witwa Meghan Nimwiza yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2019 asimbura Iradukunda Liliane warurimaranye umwaka.

Ni ibirori byabereye mu Intare Conference Arena i Rusororo bikaba byaranzwe n’udushya dutandukanye ndetse n’ubwitabire bw’abantu b’ingeri zinyuranye bari baje gushyigikira abakobwa 15 babashije kugera ku cyiciro cya nyuma.

Ibi birori byasojwe Meghan Nimwiza wari uhagarariye Umujyi wa Kigali yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019, aho yaragiwe n’ibisonga bibiri aribyo Uwihirwe Yasipi Casmir wabaye igisonga cya mbere ndetse na Uwase Sangwa Odile wabaye igisonga cya kabiri.

Mwiseneza Josiane wakunzwe cyane n’abatari bake muri iri rushanwa yambitswe ikamba rya Miss Popularity asimbura Miss Anastasie wamamaye mu mwaka 2018 kubera gutega Moto.

Mu bihembo Nimwiza Meghan yahawe harimo imodoka nshya ya Suzuki Swift, umushahara w’ibihumbi 800Frw buri kwezi n’ibindi bijyanye no kwita ku bwiza bwe.Uwihirwe Yasipi Casimir watowe nk’igisonga cya mbere yahembwe amafaranga miliyoni imwe, mu gihe Uwase Sangwa Odille watowe nk’igisonga cya kabiri yahembwe ibihumbi 500 Frw.

Meghan Nimwiza niwe wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2019
Meghan Nimwiza niwe wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2019
Mwiseneza Josiane wavugishije benshi muri iri rushanwa yambitswe ikamba rya Miss Popularity 2019
Mwiseneza Josiane wavugishije benshi muri iri rushanwa yambitswe ikamba rya Miss Popularity 2019

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU