Umuhanzikazi Uwase Ngabire Deborah uzwi nka Marina mu muziki yashyize hanze amashusho ari gusomana n’umukobwa mugenzi we, ibintu byatunguye cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Marina ukunzwe mu ndirimbo nka Log Out, Decision, Bikakubera, Just like that n’izindi nyinshi ari mu bahanzikazi batajya basiba kuvugwa mu itangazamakuru umunsi k’umunsi bitewe n’udushya ahorana.

Mu ntangiriro z’iyi weekend, Marina yatunguye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gushyira hanze amashusho amugaragaza asomana n’umukobwa mugenzi we umunwa k’uwundi.

Mu bisobanuro yatanze, Marina yavuze ko uwo mukobwa basomanaga ari murumuna we kandi ngo gusomana nta cyaha kibirimo ahubwo ngo n’umuco cyane cyane iyo abantu ari abavandimwe.

Marina ari mu bahanzikazi bahorana udushya
Marina ari mu bahanzikazi bahorana udushya
Marina yavuze ko uyu mukobwa basomanaga ari murumuna we
Marina yavuze ko uyu mukobwa basomanaga ari murumuna we

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU