Ange Kagame wakurikiranye final ya Miss Rwanda 2019 yanenze irushanwa rya Miss Rwanda, uburyo abakobwa bitabira irushanwa ryo gutora Nyampinga w’u Rwanda bahabwa ibibazo biri mu ndimi z’amahanga batabasha kwisanzuramo kandi bagakoresheje Ikinyarwanda cyangwa abasemuzi bikagenda neza.

Ange Kagame yanenze irushanwa rya Miss Rwanda n'abakemurampaka

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Ange Kagame, yagize ati: “Kuki bategekwa kuvuga Icyongereza mu gihe bigaragarira bose ko batiteguye neza? Kudaha agaciro aba bakobwa iyo batabashije gusubiza ikibazo neza mu rurimi batisanzuyemo mu kuvuga”

“Kuvuga Ikinyarwanda byagakwiye kuba bihagije. Amarushanwa ya Miss Universe yo ko aba afite abasemuzi bafasha abahatanye batabasha kuvuga Icyongereza. Twongeyeho ko ibibazo ubwabyo biba binavugitse mu Cyongereza giciriritse.”

Ange Kagame yanenze irushanwa rya Miss Rwanda n'abakemurampaka

Yakomeje agira ati: “Umukobwa wumva ko yavuga Ikinyarwanda ari kwimwa agaciro kuko atabasha kwisobanura mu rurimi rw’amahanga. Abakemurampaka bagasubiramo inshuro eshatu cyangwa enye ibibazo biteguwe mu Cyongereza gikocamye byongeye mu rurimi batumva ntibibyumvikana.”

Ange Kagame yanenze irushanwa rya Miss Rwanda n'abakemurampaka

Usibye Ange Kagame, n’abandi benshi bagiye bakomozaho, ku kuba ururimi rwo hanze ari ikibazo ku bakobwa bari muri iri rushanwa, bikaba byatumye badasubiza neza ibibazo babajijwe mu rurimi ry’icyongereza, n’ubwo uko ibyo bibazo byabajijwe n’uburyo byabajijwemo nabyo bitari shyashya.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

6 IBITEKEREZO

  1. Ange is right on that note. English should not be treated as a yard stick yo measure any body’s intelligence.
    On my side I expected the judges to be competent enough to go ahead by asking the 5 finalists questions regarding their presented projects to the audience. We needed to hear questions such as the likely challenges they should expect in their in coming projects, solutions to such problems,impact of the project to the Rwandan society and region.
    When such questions care being asked it gives the judges more room to scrutinize the contestants’ ability hence discovering the standards they expected in them.

  2. Abashinzwe gutegura Miss mu Rwanda turabashyigikiye. Irushanwa ryagenze neza cyane kandi amakamba yahawe ba nyampinga nta kubera kwabayemo. Nicyongereza kandi aba judges barakizi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU