Ikipe ya APR FC imaze gukora imyitozo ya nyuma itegura umukino ubanziriza uwa nyuma  w’igikombe cy’Intwari na Rayon sports kuri uyu wa Gatana ku Amahoro.

APR FC idafite Miggy na Sugira isoje imyitozo yo gukina na Rayon Sports

Imikino y’igikombe cy’ Intwari igeze ku munsi wayo wa nyuma, aho ikipe ya APR fc yatsinzwe umukino wa mbere yatsinzemo AS Kigali igitego 1-0. Mugihe umukino wa Kabiri wayihuje n’ikipe ya Etincelles, APR fc  yawutsinze, bikayihesha gusatira umukino wa nyuma wirangiza.

APR FC idafite Miggy na Sugira isoje imyitozo yo gukina na Rayon Sports

Uyu munsi guhera mu gitondo ikipe ya APR FC ikaba yakoze imyitozo ya nyuma yo gukina na Rayon Sport umukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwari. Tubibutse ko ikipe ya APR izakina uyu mukino kuwa Gatanu i Tariki ya 01 Gashyantare 2019, idafite kapiteni wayo Mugiraneza Jean Baptiste ndetse na Rutahizamu Sugira Ernest bombi bafite ikibazo cy’umutsi wo mu itako.

APR FC idafite Miggy na Sugira isoje imyitozo yo gukina na Rayon Sports

Mu kiganiro  n’Itangazamakur Mugiraneza kapiteni wa APR FC akaba yijeje abakunzi APR fc ko afite ikizere cy’uko ejo bagenzi be bazitwara neza, ndetse anavuga ku mvune afite uko ameze ubu.

Yagize ati; “Ndumva ndimo koroherwa buhoro buhoro umuganga wacu arimo kunkurikirana umunsi ku munsi ntakibazo nizeye ko nzakira vuba”.

Miggy avuga ku mukino w’ejo Ati; “kuba ntarimo gukina muri iyi mikino nta mukinnyi uri kampara, abakinnyi ba APR fc bose bafite ubushobozi bwo gukina umukino uwo ariwo wose kandi bakawutsinda, rero jyewe ndabizeye ndagira ngo nsabe n’abafana kuba hafi ikipe yabo, ndabizeza ko ejo bizagenda neza”.

APR FC idafite Miggy na Sugira isoje imyitozo yo gukina na Rayon Sports

APR FC n’iya gatatu muri iri rushanwa, irasabwa gutsinda uyu mukinokugira ngo ibe yakongera amahirwe yo kwegukana iri rushanwa, dore ko izanakina yamenye uko umukino uzahuza AS Kigali na Etincelles wagenze.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU