Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yavuze ko abakobwa bitabiriye umwiherero wa Miss Rwanda 2019 bazakora Itorero kuko bacikanwe kubera iki gikorwa cyo gutoranya Nyampinga bamazemo iminsi.

Bamporiki Edouard: Abakobwa bitabiriye umwiherero wa Miss Rwanda 2019 bagomba kujyanwa mu itorero

Bamporiki Edouard yabitangaje mu gitaramo mvarugamba na njyarugamba cyabaye mu ijoro ryo ku wa 24 Mutarama 2019, aho bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2018 na barumuna babo bahiguraga imihigo abandi bahiga.


Bamporiki Edouard ati “Nk’Itorero ry’Igihugu nk’uko twabiganiriye, turifuza ko muzajya ku rugerero ibikorwa by’amaboko abo mungana bari gukora mukazabikora, mbese tukazabashakira nk’Itorero ribabereye muzakora kugira ngo mukomeze gushimangira uru rugendo mwatangiye.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo rizaba ryihariye ari irya ba nyampinga ahubwo ni ukubashakira Itorero wahuza n’igihe baboneka kuko urabona aba bana barangije amashuri yisumbuye, abandi bagiye gukora Itorero ribajyana ku rugerero bari muri iki gikorwa cya ba nyampinga.”

Kuri Bamporiki Edouard ngo ‘ni inshingano zacu zo kubakangurira kujya ku rugerero ruzabera ku karere no kuba bajya mu Itorero ry’Indangamirwa rijyamo abana batsinze neza.

Yemeza ko aba bana b’abakobwa uru rugendo baba bagenze n’ibikorwa baba bakoze byo kumenyekana no kumenyekanisha u Rwanda, batifuza kuzabatakaza kuko bazakomeza kubakurikirana ku buryo ibyo abandi batozwa nabo babitozwa.

Ni ukuvuga ko bazareba Itorero rihura n’iki gihe babonetse ngo kuko ari ab’u Rwanda kandi n’ibyo bari bariho wabifata nk’urugerero rutoroshye, Itorero ry’Igihugu rikazabunganira kugira ngo ibyo batakaje na bo bazabibone.

Bamporiki Edouard yasabye abakobwa ko ubwiza, ubwenge n’umuco biba ikirombe u Rwanda rucukuramo icyabateza imbere. Yongera kwihanganiriza aba bakobwa ko badakwiye kwirara kubera ko ari beza.

Ati “Muramenye hatazagira ushingira ku bwiza, yangiza u Rwanda cyangwa se we ubwe kuko ataricyo mugiye gutorerwa cyangwa se mwatoranyirijwe.”

Nyuma y’iki gikorwa habaye isangira abakobwa batatu bahabwa amakamba, aho Nyampinga wabanye n’abandi neza yabaye Tuyishimire Cyiza Vanessa wari wambaye nimero esheshatu, uw’umurage agirwa Kabahenda Ricca Michaella wari wambaye nimero icyenda naho uberwa n’amafoto aba Muyango Uwase Claudine wari wambaye nimero ya mbere.

Bamporiki yavuze ko batifuza gutakaza ba nyampinga kuko ari ab'u Rwanda kandi n'ibikorwa bari bamazemo iminsi ari ingirakamaro
Bamporiki yavuze ko batifuza gutakaza ba nyampinga kuko ari ab’u Rwanda kandi n’ibikorwa bari bamazemo iminsi ari ingirakamaro
Banyweye ku ntango y'Akanywabahizi yanyobwagaho n'uwiyemeje kujya ku rugamba agatabarukana intsinzi
Banyweye ku ntango y’Akanywabahizi yanyobwagaho n’uwiyemeje kujya ku rugamba agatabarukana intsinzi
Bamporiki Edouard yahaye impanuro abakobwa bari gushakishwamo nyampinga w'u Rwanda 2019
Bamporiki Edouard yahaye impanuro abakobwa bari gushakishwamo nyampinga w’u Rwanda 2019
Iradukunda Liliane wabaye nyampinga w'u Rwanda 2018 yibukije abakobwa barimo n'ugiye kumusimbura ko bagomba gushyira hamwe
Iradukunda Liliane wabaye nyampinga w’u Rwanda 2018 yibukije abakobwa barimo n’ugiye kumusimbura ko bagomba gushyira hamwe
Mwiseneza Josiane, Murebwayire Irene, Uwicyeza Pamela, Niyonsaba Josiane na Kabahenda Ricca Michaella nabo bavuze ibyo bifuza kugeraho mu gihe cy'umwaka wose
Mwiseneza Josiane, Murebwayire Irene, Uwicyeza Pamela, Niyonsaba Josiane na Kabahenda Ricca Michaella nabo bavuze ibyo bifuza kugeraho mu gihe cy’umwaka wose
Sangwa Odille, Nimwiza Meghan, Uwase Muyango Claudine, Gaju Anita na Uwihirwe Yasipi Casimir bari mu bakobwa 15 bahize imihigo
Sangwa Odille, Nimwiza Meghan, Uwase Muyango Claudine, Gaju Anita na Uwihirwe Yasipi Casimir bari mu bakobwa 15 bahize imihigo
Umukundwa Clemence, Bayera Nisha Keza, Inyumba Charlotte, Umukunzi Teta Sonia na Mutoni Oliver bahiga ibyo bifuza kuzakora mu 2019
Umukundwa Clemence, Bayera Nisha Keza, Inyumba Charlotte, Umukunzi Teta Sonia na Mutoni Oliver bahiga ibyo bifuza kuzakora mu 2019

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU