Mu gihe hasigaye iminsi ine gusa ngo hamenyekane Nyampinga w’u Rwanda wa 2019, hari abakomeje kugaragaza ko Mwiseneza Josiane adakwiye kwambikwa ikamba n’ubwo ashyigikiwe n’imbaga nyamwinshi y’Abanyarwanda.

Bamwe babona Mwiseneza Josiane adakwiye kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda

Ku ifoto ya Josiane yashyizwe ku rukuta rwa instagram rw’abategura Miss Rwanda hakomeje gutangwaho ibitekerezo ahanini byiganjemo abashyigikiye uyu mukobwa n’abandi bavuga ko adakwiye kwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda bavuga ko atari mwiza.


Mu bagaragaje ko Mwiseneza Josiane adakwiye kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, hari uwagize ati :

Abanyarwanda nitugakunde byacitse Kandi nitukagendere mukavuyo Ubwo murabona koko uyu mukobwa USA uku yaba miss, Niba afite umuco, nubwenge Ariko nta Bwiza namba afite, check the definition of beauty, murwanda ntihabuze umukobwa Ufite beauty, brain na culture, Uyu rero azahabwe popularity nta miss Mbonye Aho murekere akavuyo murekere…… Turabihaze .ikindi Kandi kuba mufana josian ntibivuze ko mugomba kwibasirwa abandi bahatanye nawe nkuko ndi Kubibona kwa decate.

babona Mwiseneza Josiane adakwiye kuba Nyampinga w’u Rwanda

Uyu yunzemo agira ati :

Ahubwo Josiane ku cyumweru azatahe azagaruke Aje gufata ikamba rya popularity, rero josian simvuzeko adakwiye ikamba azatwar popularity ye, nta mukobwa Usa kuriya wasohokera Urwanda Abakobwa bafite ubwiza ubwenge n’umuco Barahari.

babona Mwiseneza Josiane adakwiye kuba Nyampinga w’u Rwanda

Bamwe babona Mwiseneza Josiane adakwiye kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda

Uyu ariko ntiyatinze gusubizwa kuko aya magambo ye ntiyakiriwe neza n’abashyigikiye Josiane, kuko hari uwamusubije agira ati :

Uzi abakobwa bavuyemo abo urikurata ngo nibeza batazi no kuvuga aho bavuka ngo nibeza ubwiza ni mu mutwe iyo ukeye mu mutwe byose biba byakemutse wowe urabona umukobwa uzubwenge nkuriya ngo miss Mwiseneza Josiane ngo simwiza nonese uwo mwiz wawe ninde raaaaa?????”

babona Mwiseneza Josiane adakwiye kuba Nyampinga w’u Rwanda

Mwiseneza Josiane kuri ubu niwe ufite abantu bamushyigikiye cyane ugereranyije n’abandi bakobwa bahatanye, byigaragaza cyane no mu matora ari gukorwa kuri telefone mu buryo bwa SMS, aho usanga yanikiye abandi ku buryo butangaje.

Nubwo ariko akomeje kwamamazwa cyane, hari ababona atujuje ibisabwa byose ku buryo ngo yaba Nyampinga w’u Rwanda, bakavuga ko adakwiye kwambikwa ikamba ryatuma ahagararira u Rwanda? Ese wowe niko ubibona?

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

IGITEKEREZO 1

  1. Gutorwa nabantu cyane nikimwe mugmbigenderwaho ariko sihame ko aricyo cyirebwa gusa ngo umuntu abe nyampinga abantu bagabanye amaranga mutima ubundi babireke akanama. Kemurampaka

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU