Muri iki gitondo nibwo umuvugizi wa Leta ya Congo Lambert Mende, yatangaje ko ejo kuwa mbere mu gitondo abashinzwe umutekano muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bohereje mu Rwanda abayobozi babiri b’umutwe wa FDLR urwanya leta y’u Rwanda.

Bazeye Fils La Forge umuvugizi wa FDLR

Umuvugizi wa leta ya Congo Lambert Mende, yatangaje ko abo bagabo babiri bashakishwaga ndetse hakaba hari harasohotse impapuro zibata muri yombi, uyu muvugizi wa leta ya Congo yakomeje avuga ko igihugu cyu Rwanda cyagiranye amasezerano y’amahoro  na Repubulika iharanira Demokarasi ya congo, akaba ariyo mpamvu abayobozi ba FDRL boherejwe mu Rwanda.


abo bagabo babiri boherejwe mu Rwanda umwe yitwa Bazeye Fils La Forge, akaba ari umuvugizi wa FDLR, ndetse na Lieutenant-Colonel Abega.

Bazeye Fils La Forge umuvugizi wa FDLR, na Lieutenant-Colonel Abega boherejwe mu Rwanda

Umwaka ushize mu kwezi kwa 12, nibwo hamenyekanye amakuru y’uko abo bagabo LaForge Fils Bazeye na Lieutenant-Colonel Abega, bo muri FDLR igizwe ahanini n’abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, batawe muri yombi n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC.

Icyo gihe Bafatiwe ku mupaka wa Bunagana bavuye i Kampala ku wa 15 Ukuboza. bahise boherezwa i Kinshasa.

Bagifatwa, Leta y’u Rwanda yahise igaragaza ko ishaka ko boherezwa mu Rwanda, nkuko byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe abinyujije kuri Twitter, Leta ya Congo nayo yahise yemeza ayo  amakuru yatangajwe  n’igihugu cyu Rwanda yuko bari bataye muri yombi  abayobozi babiri b’umutwe wa FDLR.

Umutwe wa FDLR, washinzwe mu mwaka w’2000, kandi kuva icyo gihe uracyarwanira muri  Republika iharanira demokarasi ya congo, abayobozi ba FDLR bakaba baragize uruhare runini muri Genocide yakorewe abatutsi mu mwaka wi 1994 yahitanye abantu barenga miliyoni imwe.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU