Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Mutarama 2019 muri Serena Hotel y’I Kampala habereye igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 Eddy Kenzo amaze akora muzika  ahari hatumiwe abanyacyubahiro benshi harimo n’abahanzi benshi bakomeye muri Uganda nka Bebe Cool ndetse na mukeba we Bobi Wine badacana uwaka.

Bebe Cool na Bob wine nyuma y'imyaka myinshi badacana uwaka basuhuzanyije

Uwo mugoroba  wabaye umugoroba w’amateka mu muzika ya Uganda aho abo bagabo bombi bigaruriye imitima ya benshi muri aka karere  baje gusanga bicaranye ku meza amawe ibintu abantu benshi batiyumvishaga  kubera ko  byaje no kurangira  abo bagabo nyuma y’imyaka isaga Icumi bahoberanye cyane  aho bari  bicaranye na Peter Mayinga wo mu Bwami bwa Buganda.


Ubwo igitaramo cyari kigeze aharyoshye Eddy Kenzo yasabye  abo bagabo bombi kujya kwicarana na Charles Mayinga  wo mu bwami bwa Uganda akaba afatwa nka Minisitiri w’intebe  maze  nibwo baje gusuhuzanya  bigaragaza ko bashaka gukuraho inzigo

Nubwo bombi batanze ikimenyetso cyo gukuraho inzigo hagati yabo, Bebe Cool, igitaramo kirangiye hari abanyamakuru yabwiye ko yasuhuzanyije na mukeba we Bobi Wine kubera bari imbere y’uwo muyobozi ndetse no kugira ngo igitaramo kitazamo ikibazo.

Aba bagabo bombi bamaze igihe kirekire batarebana neza ku buryo urwango bafitanye rushobora kuba rumaze imyaka irenga icumi.

Bombi babanje kunga ubumwe mbere yo kutamerana neza. Ubu ni abanzi no muri politiki! Byabaye ibindibindi ubwo Bobi Wine yiyamamariga kuba umudepite akinjira mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda ari mu ruhande rw’abarwanya ubutegetsi bw’icyo gihugu, mu gihe Bebe Cool akunzwe cyane  na  Perezida Museveni n’ishyaka rya NRM. Utahwema kumwita umuhungu we

Bobi Wine akunze kugaragara yambaye ingofero y’umutuku yahawe igisobanuro cyo kuranga abitandukanyije n’ubutegetsi muri Uganda mu gihe mukeba we Bebe Cool adasiba kwambara iy’ibara ry’umukara avuga ko iranga rubanda nyamwinshi bashyigikiye NRM ariko batuje.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU