Nyuma y’amezi arenga abiri abayobozi ba Rayon Sports batangaje ko baguze imodoka ya miliyoni 100 Frw, benshi bibaza impamvu itaratangira gukoreshwa

Benshi bibaza impamvu imodoka Rayon sports yaguze itaratangira gukoreshwa
Tariki 5 Ugushyingo 2018 nibwo ikipe ya Rayon Sports yamuritse ku mugaragaro imodoka yemezaga ko yaguze yo mu bwoko bwa Foton AUV, yakozwe n’uruganda rwo mu Bushinwa rwitwa Beiqi Foton Motor Co Ltd ikaba yaracuruzwaga na Akagera Motors.


Nkuko umuyobozi wayo Paul Muvunyi yari yabibwiye IGIHE, iyi modoka yagombaga kwishyurwa mu byiciro bibiri, miliyoni 50 Frw za mbere harimo miliyoni 16 Frw zari kuva muri Rayon Sports na miliyoni 34 Frw zagomba kuva muri Radiant Insurance umwe mu bafatanyabikorwa bakorana, naho izindi miliyoni 50 Frw zo zari gutangwa nyuma.

Iyi modoka ifite imyanya 52 yagombaga guhita ijyanwa gushyirwaho ibyapa byamamaza abafatanyabikorwabo bose ba Rayon Sports igahita itangira gukoreshwa none amezi abaye abiri itarava mu bubiko.

Visi Perezida wa Rayon Sports Muhirwa Frederick yabwiye IGIHE ko impamvu itaratangira gukoreshwa, gahunda yo gutaha no gukoresha iyi modoka yadindijwe no kutabonera igihe amafaranga yo kwishyura igice cya mbere cy’ikiguzi.

Yagize ati “Twumvikanye na Akagera Motors ko imodoka tuyishyura mu bice bibiri. Sheki ya miliyoni 16 Frw dusabwa Perezida Muvunyi yarayisinye dutegereza kubona miliyoni 34 Frw zuzuza igice cya mbere cy’ikiguzi ariko ntibyihuta uko twabitekerezaga. Twavuganye na Radiant Insurance izayaduha itwemerera ko itazarenza uku kwezi kwa mbere.”

Biteganyijwe ko igice cya mbere cy’ikiguzi cy’iyi modoka ifite ibara ry’umweru nikimara kwishyurwa izahita ishyirwaho ibyapa byamamaza abafatanyabikorwa ba Rayon Sports bazishyura igice cya kabiri cy’ikiguzi.

Imodoka yaguzwe miliyoni 100 Frw ntabwo irasohoka mu bubiko kuko itarishyurwa
Imodoka yaguzwe miliyoni 100 Frw ntabwo irasohoka mu bubiko kuko itarishyurwa
impamvu itaratangira gukoreshwa
Yashimwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ariko ntabwo irabona amafaranga yo kwishyura igice cya mbere cy’ikiguzi
Ubuyobozi bwa Rayon Sports ngo bwabwiwe na Radiant Insurance ko amafaranga abura azaboneka muri uku kwezi kwa mbere
Ubuyobozi bwa Rayon Sports ngo bwabwiwe na Radiant Insurance ko amafaranga abura azaboneka muri uku kwezi kwa mbere
Nyuma yo gutangaza ko Rayon Sports yaguze imodoka, ikomwje kwitabira imikino ikoresheje Coaster zisanzwe
Nyuma yo gutangaza ko Rayon Sports yaguze imodoka, ikomwje kwitabira imikino ikoresheje Coaster zisanzwe

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU