Kuri iyi isi dutuye ibyo ubona bishobora kuba ataribyo abandi babona, kimwe no mu rukundo, ushobora kwibwira ko ukundana na runaka kandi akubeshya, nyamara hari ibyakwereka ko uwo wita umukunzi akubeshya.

Bimwe mu bintu byakwereka ko uwo wita umukunzi atakwiyumvamo

Uko isi imeze ubu, urukundo rutuma abakundanye babana neza bishimye, bashimana , bakazabana bakabyara ndetse n’abo babyaye bakabatoza urwo rukundo gusa si ko bose bibahira ngo urukundo rugende neza nk’uko babyifuza.


Hari ibintu bitandukanye byakwereka ko uwo wita umukunzi akubeshya, atagukunda ahubwo ashobora kuba afite undi akundana nawe, cyangwa afitiye ibyiyumviro biruta ibyawe kabone nubwo baba batarakundana.

Musore/mukobwa dore ibintu 5 by’ingenzi byakwereka ko uwo wita umukunzi atakwiyumvamo ahubwo akubeshya.

Ntaguha umwanya

Uzasanga kenshi umukobwa cyangwa umuhungu mukundana ataguha umwanya nk’uko bikwiye , ahora akubwira ko ahuze ku buryo utabasha kumubona uko ubishaka ngo wishimane nawe cyangwa muganire byimbitse ku rukundo rwanyu. Icyo gihe aba akwima umwanya we kandi nawe uba ubibona.

Kukugereranya n’abandi

Umukobwa cyangwa umuhungu utagukunda uzasanga kenshi akugereranya n’uwo bahoze bakundana cyangwa na none ugasanga akugereranya n’abandi bahungu/bakobwa kandi ukumva abavuga neza kukurusha. Niwumva uwo mukundana  akunze kukugereranya n’abandi uzamenye ko atagukunda.

Ntiyifuza ko muvuga ahazaza ahanyu

Umuhungu /umukobwa ugukunda bya nyabyo iyo muri mu rukundo wumva akunze kugira inzozi z’ahazaza hanyu , uko muzabaho , abana muzabyara, uko inzu muzabamo yaba imeze. Utagukunda iyo mushatse kujya muri ibyo biganiro biramubangamira kuburyo mushobora guhita mubipfa ako kanya.

Kwivumbura cyangwa kwirakaza

Iyo umukobwa cyangwa umuhungu atagukunda  ikosa rito riba rinini ku buryo utabitekerezaga. Rero umuhungu /umukobwa utagukunda akwivumburaho buri kanya kandi ku bintu bidafatika ku buryo iyo urambirwa vuba uhita umureka.

Ntaterwa ishema nawe

Umukobwa /umuhungu utagukunda ntashobora gutinyuka kukuvuga mu ruhame, cyangwa ngo atinyuke kukwereka inshuti ze , yewe rimwe na rimwe ntaba ashaka kugendana nawe ku mugaragararo.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU