Nyuma y’itangwa ry’ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019, imbuga nkoranyambaga zabaye itaramiro mu bitekerezo binenga irushanwa ndetse n’abakemurampaka baryo ku bw’icyongereza cyakoreshejwe.

Bimwe mu bitekerezo binenga irushanwa rya Miss Rwanda n'abakemurampaka bayo

Abari bagize akanama nkemurampaka kuri final ya Miss Rwanda 2019 bataramiweho ku  kubera icyongereza bakoresheje mu kubaza abakobwa bahataniraga ikamba, abasubiza nabi bakabihomberamo kandi nyamara na bo icyongereza bakoresheje babaza atari cyo n’amagambo bakayakoresha nabi.


Irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ryashyizweho akadomo mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Mutarama 2019, ryegukanwa na Nimwiza Meghan. Uyu mukobwa yatunguranye kuko  na we ubwe yavuze ko atakekaga ko yatwara ikamba ahubwo yarihaga mugenzi we wundi.

Abakobwa bageze kuri final ni 15 mu gihe hari hatoranyijwe abagera kuri 37 mu gihugu hose , aba bakobwa bose uko ari 15 baciye imbere y’abagize akanama nkemurampaka kari kagizwe na Francine Uwera Havugimana, Rwabigwi Gilbert, Carine Rusaro , Jolly Mutesi  na James Munyaneza.

Abakobwa batomboraga ikibazo kimwe mu rurimi rw’Ikinyarwanda na kimwe kibajijwe mu Cyongereza, abenshi bagowe no gusubiza mu Cyongereza cyakora mu Kinyarwanda bagasubiza neza. Uwasubije nabi mu Cyongereza yaburaga amahirwe yo kwegukana ikamba nko ku kigero cya 90%.

Aha ni ho benshi batangiriye kunenga ababazaga ibibazo bakaziza abakobwa ko nta cyongereza bazi neza kandi nyamara na bo hari amagambo bakoreshaga nabi cyangwa bakayavuga nabi, uwagarutsweho cyane ni Mutesi Jolly ngo wavugaga yigana abazungu hanyuma akabyica, bigatuma abakobwa bahataniraga ikamba batumva neza icyo ababajije bigatuma batsindwa.

Ku ikubitiro uwabanenze ni Ange Kagame umukobwa wa Perezida Paul Kagame, abinyujije ku rubuga rwa Twitter, yanenze cyane uburyo abakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda bahatirwa gusubiza mu cyongereza batumva neza ndetse n’uburyo umukobwa usubiza mu Kinyarwanda cyiza bamukwena mu gihe ari rwo rurimi rwe.

Ange Kagame yanenze irushanwa rya Miss Rwanda n'abakemurampaka

Yagize ati: “Kubera iki bahatirwa kuvuga mu cyongereza kandi bigaragara ko batacyisanzuyemo? Hanyuma n’uburyo hakurikiraho kubakwena mu gihe basubije neza ariko bagasubiza mu rurimi batisanzuyemo neza mu kuruvuga…Kuvuga mu Kinyarwanda byagakwiye kuba bihagije. Abahatanira ikamba rya Nyamwinga w’Isanzure (Miss Universe) baba bafite abasemuzi ku bahatana batavuga icyongereza. Icyongeyeho, ibibazo ubwabyo bibajijwe nabi mu cyongereza giciriritse.”

Mu bitekerezo binenga irushanwa n’abakemurampaka baryo:

Tom Close yagize ati: “Ururimi si igipimo cy’ubumenyi, ni uburyo bufasha umuntu guhitisha ubumenyi, kutarumenya ntibiba bivuze ko utaruzi nta bumenyi afite.”

Bimwe mu bitekerezo binenga irushanwa rya Miss Rwanda n'abakemurampaka bayo

Umunyamakuru Jado Kastar yagize ati:“None se bakobwa bacu ko imishinga muzadukorera turi Abanyarwanda muyitubwira mu Cyongereza, Abagenerwabikorwa bazava i London? mwari mukwiye kuyivuga mu Kinyarwanda.”  Yanatanze igitekerezo avuga ati: “Sibyo gusa, ku bawanjye natandukanya amarushanya ya Miss Rwanda na Nyampinga w’u Rwanda. Rimwe ni Everest/Himalaya irindi rikaba Karisimbi!”

Bimwe mu bitekerezo binenga irushanwa rya Miss Rwanda n'abakemurampaka bayo

Umusesenguzi Christopher Kayumba we ati: “Ndamutse mfite ubushobozi, nakuraho kubaza mu Cyongereza muri Miss Rwanda kuko ntacyo bimaze ku biyamamaza ndetse no kubakemurampaka kuko bibagora ku kivuga bose! ahubwo uwatsindiye kuba Miss Rwanda yajya ahabwa amahirwe yo kwiga indimi z’amahanga.”

Bimwe mu bitekerezo binenga irushanwa rya Miss Rwanda n'abakemurampaka bayo

Uwitwa Micomyiza we yaje abaza ati: “Abakobwa 5 batoranijwe gukomeza, bababwiye ko nibavuga imishinga yabo mu Kinyarwanda bakubitwa iz’akabwana?” Aha yabivuze kubera ko nta numwe wavuze Ikinyarwanda asubiramo umushinga we.

Bimwe mu bitekerezo binenga irushanwa rya Miss Rwanda n'abakemurampaka bayo

Mu bitekerezo binenga irushanwa bindi, uzwi nka Kaza yakomeje anenga umukemurampaka Miss Mutesi Jolly, mu buryo yabajijemo ikibazo cye ariko icyongereza cye kitumvikana neza, nako akivuga nabi kandi akanabisubiramo inshuro nyinshi.

Bimwe mu bitekerezo binenga irushanwa rya Miss Rwanda n'abakemurampaka bayo

Ibi ariko ntibyabujije Nimwiza Meghan kuba yabaye Miss Rwanda 2019, ikiganiro cya mbere yagiranye n’itangazamakuru kuva yambitswe ikamba, Nimwiza Meghan yabajijwe ibibazo bitandukanye; uko yiyumva nyuma yo kwegukana ikamba, uwo atura intsinzi, uko yinjiye mu irushanwa, icyo avuga kuri Mwiseneza Josiane babanaga mu cyumba n’ibindi byinshi biteye amatsiko.

Yabwiye itangazamakuru ko nta kintu yarushije abandi bakobwa bari bahataniye ikamba, ahubwo ko ari Imana yamufashije ati: “Ni Imana yamfashije nanjye ntabwo ari ibintu nateganyaga.” Yatangaje ko mu bakobwa bose bari bahatanye yatekerezaga ko uwitwa Gaju Anita ari we ushobora kwambikwa ikamba.

Yongeyeho ko ubwo intebe yicarwaho na Nyampinga w’u Rwanda yashyirwaga imbere, yahise abwira Gaju Anita ko iyo ntebe ari iye. Yagize ati: “Njye natekerekeje ko ari Gaju Anita…Simbizi ni we wari undimo gusa, niriya ntebe bayizanye ndamubwira nti ‘that’s yours’.

Uyu mukobwa watuye intsinzi ye ababyeyi be, yavuze ko kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda byamujemo mu mwaka w’2018. Ngo yatekerezaga ko atazarenga n’amajonjora y’ibanze. Avuga ko yari asanzwe abana mu cyumba kimwe na Mwiseneza Josiane wagizwe Miss Popularity 2019, yifuriza ‘ kumera neza gutera imbere. Ati: “Ndamwifuriza ibintu byiza byose.”

Mwiseneza Josianne yabaye Miss Popularity 2019
Mwiseneza Josianne yabaye Miss Popularity 2019

Meghan Nimwiza watoye yari yambaye nimero 32, yinjiye mu irushanwa ku itike y’Umujyi wa Kigali. Buri kwezi azajya ahembwa ibihumbi 800 (800 000 Rwf.)

Nimwiza Meghan wabanaga na Mwiseneza mu cyuma kimwe ni we wabaye Miss Rwanda 2019
Nimwiza Meghan wabanaga na Mwiseneza mu cyuma kimwe ni we wabaye Miss Rwanda 2019

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU