Iki cyumweru kirangiye nicyo cyari icya mbere cyatwinjije mu mwaka mushya wa 2019, kikaba cyararanzwe n’ibitaramo bitandukanye byagiye bigaragaramo udushya twinshi mu myidagaduro ya hano mu Rwanda.

Mu kwegeranya uru rutonde rwa zimwe mu nkuru zavuzwe cyane muri Showbiz nyarwanda muri iki cyumweru, twifashishije inkuru zitandukanye zanditswe mu binyamakuru by’imyidagaduro bya hano mu Rwanda.

Mwiseneza Josiane yavugishije benshi mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019

Mwiseneza Josiane uri mu bakunzwe cyane mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ari mu bakobwa 20 babonye amahirwe yo gukomeza mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa ni nyuma yegukanye igihembo cy’umukobwa watowe cyane ku mbuga nkoranyambaga kurusha abandi. Mwiseneza ahatanye na Inyumba Charlotte, Niyonshuti Assoumpta, Igihozo Darine, Uwase Sangwa Odile, Teta Mugabo Ange Nicole, Gaju Anitha, Bayera Nisha Keza, Mukunzi Teta Sonia, Tuyishimire Cyiza Vanessa, Umurungi Sandrine, Murebwayire Irene, Ricca Michaella Kabahenda, Uwicyeza Pamella, Higiro Joally, Uwihirwe Yasipi Casmir, Mutoni Oliver, Niyonsaba Josiane, Umukundwa Clemence na Nimwiza Meghan.

Jay Polly yavuye mu gihome, akorerwa igitaramo cyaranzwe n’ubusinzi budasanzwe

Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly yafunguwe kuya 01 Mutarama 2019 maze atangaza ko agiye kugaragaza impinduka zidasanzwe. Ku mugoroba wo kuri uwo munsi yari yateguriwe ikirori cyo kumwakira gusa byabaye ibindi bindi kuko cyaranzwe n’ubusinzi bukabije mu bahanzi benshi bakitabiriye, birangira na Jay Polly ubwe ananiwe kuririmba.

Jay Polly wasoje igifungo cye muri Gereza yarekuwe

Akariku mutima wa Jay Polly nyuma yo gusohoka muri Gereza ya Mageragere

Bamwe mu bitabiriye iki gitaramo

Umugore wa Bulldog yakubise umuraperikazi Sandra Miraj amuziza kubyinisha umugabo we

Mu ijoro ryo kuwa kabiri tariki ya 01 Mutarama 2019, Umuraperikazi Sandra Miraj yakubiswe n’umugore wa Bulldog witwa ‘Nelly’ amuziza gusanga umugabo we kuri Stage akamubyinisha.

Sandra Miraj yagiye kubyinisha Bulldog kuri Stage bimuviramo gukubitwa na Nelly

Sandra Miriaj yagendaga yongorera utuntu Bulldog

Meddy yataramiye abanyarwanda ndetse abereka n’umukunzi we

Umuhanzi nyarwanda usanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’America, Ngabo Jobert Medard uzwi mu muziki nka ‘Meddy’ yataramiye mu mujyi wa Kigali mu ijoro ryo kuya 1 Mutarama 2019 mu birori bya East African Party, ndetse aboneraho no kwerekana umukunzi we Mimi Medhira.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU