Bombori bombori y’amagambo  hagati y’uwahoze ari umugore wa Diamond Platnumz, Zari The Boss Lady na Tanasha Donna biteganyijwe ko azashyingiranwa n’uyu mugabo muri Gashyantare 2019.

Bombori bombori y'amagambo hagati ya Tanasha Donna na Zari The Bossy Lady

Urugamba rw’amagambo hagati y’aba bagore rwatangiriye ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’aho abakurikirana Tanasha bamubwiye ko amabere ye yamaze kugwa mu gihe aya Zari agihagaze n’ubwo afite abana batanu.


Tanasha yasubije ko amabere ye atuma Diamond ava mu bye.

Ati: “Mu by’ukuri ubu? Nawe tekereza. Izi mpanga [amabere] zituma asara. Iyo uza kubimenya.”

Zari The Boss Lady ntiyatanzwe mu gutera amagambo Tanasha,yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yavuze ko bisa nk’aho nta muntu wafata umwanya yahoranye kwa Diamond Platnumz.

Ati: “Inkweto zanjye zishobora kuba ari nini cyangwa se ari nto ku buryo zitagukwira.”

Bombori bombori y'amagambo hagati ya Tanasha Donna na Zari The Bossy Lady

Ababikurikiranira hafi bavuga ko ubu butumwa bwa Zari The Boss Lady bwibasira Tanasha kandi ko bushaka kumwibutsa ko atamusimbura.

Iyi Bombori bombori y’amagambo yatumye Tanasha Donna wemeza ko adakunda guhangana na we adaceceka nyuma y’ijambo rya mukeba. Yamusabye kurebesha amaso niba koko yiyizeye ko ntawamusimbura.

Ati: “Ukwigirira icyizere kwa nyako ntiguha umwanya ishyari. Iyo uzi ko uri agatangaza, nta mpamvu wagira y’urwango. Abatabizi, bazabimenya.”

Tanasha Donna na Zari The Bossy Lady

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU